Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakiriye Umukuru Wa Polisi Y’U Butaliyani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yakiriye Umukuru Wa Polisi Y’U Butaliyani

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 October 2021 4:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kubonana na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, Umukuru wa Polisi y’u Butaliyani Lt General Teo Luzi yahuye na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro. Gen Luzi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11, Ukwakira, 2021 nibwo yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, akaba yamwakiririye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kiri mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

General Teo Luzi ayobora  Polisi y’u Butaliyani yitwa Carabinieri ikaba ifitanye umubano na Polisi y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2017.

Yari aherekejwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda hamwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta

Arma dei Carabinieri ni iki mu by’ukuri?

Ni Urwego rw’Umutekano mu Butaliyani rushinzwe gucungira ababutuye umutekano.

Rukorana n’izindi nzego za kiriya gihugu zirimo urwego rwitwa Polizia di Stato n’urundi rwitwa Guardia di Finanza.

Ku rundi ruhande ariko, Arma dei Carabinieri ifite inshingano zisa n’iza gisirikare kuko n’ubundi ari urwego rwa kane rw’ingabo z’u Butaliyani.

Ikindi ni uko ruriya rwego rushinzwe no gusuzuma imyitwarire y’abasirikare b’u Butaliyani.

Ni urwego rukomeye kuko rwita ku basivili ndetse n’ikinyabupfura cy’abasirikare.

Mu ntangiriro y’imikorere y’uyu mutwe(hari mu Kinyejana cya 19), wabanje gukora ari Polisi y’Intara ya Sardinia, ariko nyuma uza kugira imbaraga nyinshi uhinduka Polisi y’abasivili n’iy’abasirikare.

Ni Polisi ikomeye mu Butaliyani bwose

Nirwo rwego umunyagitugu wategetse u Butaliyani witwa Benito Mussolini yakoresheje acecekesha abatarumvaga abatwara ya Gifashisite( fascist ) yari yadukanye ayasangiye na Adolf Hitler wategekaga u Budage na Franco wategekaga Espagne.

Abo muri Arma dei Carabinieri ni nabo bamuhiritse nyuma yo kubona ko politiki ye yari irimo itsindwa.

Ni ishami ry’umutekano rikomeye k’uburyo ryemerewe gukorera akazi aho ari ho hose mu Butaliyani kandi rigakoresha intwaro igihe icyo icyo aricyo cyose.

Ubu bubasha ryabugize mu mwaka wa 2000.

TAGGED:ButaliyanifeaturedKagamePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inkingo Za COVID-19 Zisaga Miliyoni Imwe Zoherejwe Mu Turere 12
Next Article Abasambanyije Abana n’Abakoresheje Abakuru Imibonano Mpuzabitsina Ku Gahato Bashyizwe Ahabona
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?