Umusenateri uyoboye itsinda rya bagenzi be baturukanye muri Zimbabwe witwa Dr David Parirenyatwa avuga ko baje mu Rwanda batumwe na Sena yabo ngo baze kureba uko u Rwanda rwashoboye guha abaturuye amahoro.
Parirenyatwa avuga ko ari amahitamo bakoze babishaka kuko bari bafite n’ahandi bahitamo ariko basanga mu Rwanda ari hamwe muho bakura urugero rwiza.
Avuga ko guhitamo u Rwanda byari bishyize mu gaciro kuko ari igihugu cyaciye mu bibi byinshi kandi bikomeye, ubu kikaba cyarigaruriye umutekano n’icyizere mu ruhando rw’amahanga.
Ati: “ Twahisemo u Rwanda kuko tuzi neza ibyo rwanyuzemo ariko ubu rukaba rufite amahoro ahamye. Ni ahantu heza ho kuza kwigira uko amahoro agarurwa kandi akarindwa.”
Abajijwe niba n’iwabo muri Zimbabwe haba ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yavuze ko iryo hohoterwa ntaho ritaba.
Dr Parirenyatwa David avuga ko n’ubwo iwabo bashyizeho uburyo bwo kurwanya ririya hohoterwa ariko ngo Isange One Stop Center mu Rwanda ari umwihariko utaba iwabo.
Ashima ko ugeze muri kiriya kigo, abona ubufasha bukomatanyije bigatuma afashwa vuba kandi bitagoranye.
Yavuze ko nibagera i Harare bazakora raporo bakayigeze kuri bagenzi babo b’Abasenateri babatumye kugira ngo higwe niba nta kuntu uburyo bukoreshwa mu Rwanda bwakoreshwa n’iwabo.
Murebwayire Shafira ushinzwe ishami rya Isange One Stop Centers no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yavuze ko bishimira gusurwa n’abashyitsi bakabasangiza ubumenyi bafite mu kwita ku barwayi n’abandi babagana.
Murebwayire avuga kandi ko bakorana n’inzego zitandukanye kugira ngo bahe ababagana serivisi nziza kandi ngo iki ni ikintu basangiza abaza kubigiraho bose.
Abashyitsi baruye Isange One Stop Center ni Abasenateri bo muri Zimbabwe barimo uwitwa Dr Parirenyatwa David, Hon Baipai Edith, Hon Mabika Dorothy, Hon Matiirira Adress, HonMudzuri Elias, Hon Chief Mkwananzi Zama Nthua n’abanditsi babiri ari bo Manhivi Faith na Sukuta Tapiwa.
Mu masaha ya mbere ya saa sita bari babanje kujya gusura Polisi y’u Rwanda bakirwa n’umuyobozi mukuru wayo IGP Dan Munyuza.