Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwafashe abagabo babiri rukurikiranyeho ibyaha bibiri ari byo gukwiza ibihuha no kwiyitirira umwirondoro.
Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bidakwiye ko umuntu atangaza ibintu yita ko ari ukuri kandi atabanje gushishoza ngo amenye niba ibyo agiye gukora bitagize icyaha cyo gukwiza ibihuha.
Abafunzwe bakurikiranyweho icyo RIB yita ibihuha nyuma yo gutangariza kuri Twitter ko hari umwe mu bakorera Kaminuza yitwa UTAB tutavuga amazina watawe muri yombi n’ubugenzacyaha azira ihohotera rishingiye ku gitsina akurikiranyweho gukora abakobwa bajyaga mu irushanwa rya MISS wiriya Kaminuza.
RIB iraburira abaturarwanda kwitwararika mu buryo bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko bishobora kubagusha mu byaha.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 13, 2022
Taarifa yabajije umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Thierry B. Murangira niba umuntu watangaje ibintu yari ‘yizeye ko ari ukuri’ nyuma bikagaragara ko ari ibihugu ‘ahita afungwa,’ atabanje kugirwa inama.
Yasubije ko mbere y’uko umuntu atabwa muri yombi habanza kurebwa niba ibyo yakoze yari abigambiriye, niba icyaha nyirizina cyakozwe ndetse hakarebwa ko hari itegeko rigihana.
Kuri bariya bagabo, Ubugenzacyaha buvuga ko bagikorwaho iperereza.
Gusa ngo hari ‘impamvu zifatika’ zituma bafungwa hanyuma iperereza rigakomeza nyuma.
Umuvugizi wa RIB yasabye abaturage kwirinda ibyo gutwikira ku mbuga nkoranyambaga ngo barashaka kurebwa na benshi kuko hari ubwo bivamo icyaha.
Ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha no kwiyitirira umwirondoro bihanwa n’ingingo ya 39 n’iya 40 z’itegeko ryo gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Uko iri tegeko riteye:
INGINGO YA 39: GUTANGAZA AMAKURU Y’IBIHUHA
Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
INGINGO YA 40: KWIYITIRIRA UMWIRONDORO
Umuntu wese ubigambiriye ukoresha umwirondoro w’undi muntu kuri murandasi mu buriganya, agamije kubona inyungu, kuyobya cyangwa kwangiza ubwamamare bw’umuntu n’ibindi, mu gihe imyirondoro yabo isa, iteza urujijo cyangwa yenda gusa n’izina cyangwa ibiranga undi muntu cyangwa ikigo aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.0000 FRW).