Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Twishakiye Formula Yo Kwikemurira Ibibazo-Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Twishakiye Formula Yo Kwikemurira Ibibazo-Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 May 2024 8:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yabwiye intiti zo muri Kaminuza ya Havard, ishami ryigisha ubukungu, ko u Rwanda ubwo isi yakekaga ko rwarangiye, abaturage barwo bitekerereje uko bakwivana muri uwo mwobo, bakoresha ‘formula bihangiye’.

Avuga ko hari igihe u Rwanda rwarambaraye hasi kubera ibibazo bijyanye na Polititi mbi rwagize.

Ati: “ Mu myaka 30 ishize, twakoze uko dushoboye twegeranya ibisubizo twari dufite, kandi icyo nababwira ni uko ko icyo gihe ibintu byose byihutirwaga”.

Abahanga batandukanye hirya no hino ku isi banditse muri raporo n’ibitabo ko u Rwanda rwasenyutse burundu,  ko nta garuriro rwari rufite.

Babishingiraga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yari yahitanye benshi ndetse n’impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zahungiye hirya no hino cyane cyane muri Zaïre ( ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo).

Ibikorwaremezo byarangiritse, amashuri biba uko, Banki Nkuru y’ u Rwanda barayisahura, abarokotse Jenoside  yakorewe Abatutsi basigara iheruheru, abayikoze nabo basigara ari benshi kandi ari abo kuburanishwa.

Ni ibibazo byari bikomeye ndetse byaje no kwiyongeraho indwara zibasiye Abanyarwanda mu myaka yo guhera mu wa 1995 kugeza mu myaka ya za 2000…

SIDA, igituntu na malaria byahitanye benshi biganjemo abakuru n’urubyiruko; byongera umubare w’imfubyi bituma igihugu gikomeza gutakaza amaboko yo kukizanzamura.

Intambara yiswe iy’abacengezi nayo yakomeje gutuma abantu badatekana, yibasira cyane ibice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba by’u Rwanda.

Kuburanisha abakoze Jenoside hagamijwe kubahana ariko no kubunga n’abo bahemukiye byaje gukorwa binyuze mu Nkiko Gacaca.

Byabaye ibintu bikomeye haba ku barokotse Jenoside bagombaga kumva ababahemukiye, bakabasaba imbabazi kandi nabo bakazitanga.

Abakekwagaho Jenoside nabo ntibyari biboroheye ko basaba imbabazi kubera uburemere bw’ubugome bayikoranye kandi bakica abaturanyi bahanye inka.

Icyakora ibi byose byarakunze, bitanga umusaruro u Rwanda rwishimira muri iki gihe nk’uko Perezida Kagame abivuga.

Ni urugendo rurerure rw’imyaka 30 irimo imbaraga nyinshi n’ubutwari byatumye u Rwanda ruri mu bihugu bishimirwa urwego rwiza birriho mu ruhando mpuzamahanga.

Kagame yabwiye abanyeshuri ba Harvard ati: “ Ntawakekaga ko twazongera kwegura umutwe! Icyakora twarabikoze kandi nta hantu twabikopeye ahubwo ni formula[uburyo bwo gukora ibintu] twitekerereje. Ni ibintu twihimbiye tubikuye ku bibazo twari dufite twe nk’Abanyarwanda”.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko hakiri ibisigisigi by’ayo mateka bikitambika urugendo Abanyarwanda batangiye ngo bagere aheza bifuza.

Ibyo, ku bwe,  nta gitangaza kibirimo kuko nta byera ngo de!

Ibyiza ni uko ibyo bibazo byose biburizwamo n’ibisubizo Abanyarwanda bihangiye nk’uko abyemeza.

Ibyo bisubizo kandi byatumye ababihanze bava ahabi habi kurusha ahandi bahoze, bazamukira rimwe ‘ubudasubira inyuma’.

Aba bahanga bo muri Harvard bishimiye ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame

Amafoto@Urugwiro Village

TAGGED:AbatekafeaturedJenosideKagamePolitiki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibikoresho Bihenze By’Ikoranabuhanga Bitazwi Inkomoko Byafatiriwe
Next Article Ibigo Bikoresha Neza Ihame Ry’Uburinganire Byabihembewe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?