Elon Musk yatangaje ko yiteguye kwishyira miliyari 41$ akagura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter. Avuga ko narugura ruzunguka cyane kuko azaruha uburyo bwo gukora nk’ikigo cy’umuntu umwe wikorera ku giti cye.
Musk niwe mukire wa mbere ku isi muri iki gihe. Uyu mugabo ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo abarirwa umutungo wa Miliyari 273 $.
Afite ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye birimo icyo yise Tesla Motors.
Yashinze n’ibindi bigo by’ikoranabuhanga nka SpaceX, The Boring Company kandi agira uruhare mu gushinga ibindi bigo byitwa Neuralink na OpenAI.
Uyu mugabo wari uherutse no kugura imigabane myinshi muri iki kigo, aherutse kubera abagize Inama y’ubutegetsi ya Twitter ko gushora imari muri Twitter ari ikintu cy’ingenzi mu isi y’ejo hazaza.
Avuga ko mu isi y’ejo hazaza ikintu kizaba gikomeye ari uguha abantu urubuga rwo kwisanzura bakaganiriraho.
Ati: “ Iyo mbirebye nsanga Twitter ikwiye kuba ikigo cy’umuntu wikorera, igakora itikoresheje. Kubera iyi mpamvu nimeye gutanga ijana ku ijana ry’imigabane yose y’iki kigo”
Ku rundi ruhande ariko, yavuze ko ibyo asaba nibitemerwa ashobora kongera gusuzuma ibyo yari yiyemeje ubwo yashoraga muri Twitter amafaranga ye akaba yayakuramo.
Ubwo Elon Musk yaguraga umugabane munini muri Twitter, hari abavuze ko abikoze nk’intangiriro yo kuzagura Twitter yose none ibyo bavuze birabaye!
Mu mayeri ye kandi yanze kuba umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Twitter.
Iyo aza kwemera kuba umwe mu bayigize, byari bumubere inzitizi kuko atari bube agishoboye gufata ibyemezo wenyine.