U Budage Buri Hafi Guha U Rwanda Imbwa Zipima Ko Wanduye COVID

Ambasade y’u Budage mu Rwanda yatangaje ko mu gihe ‘kitarambiranye’  u Budage buzoherereza u Rwanda imbwa kabuhariwe mu gusuzuma ko runaka yanduye COVID-19. Kugeza ubu gusuzuma iki cyorezo byakorwaga mu buryo busanzwe bukoreshwa henshi ku isi bwo kugipimira mu mazuru.

Iby’iyoherezwa rya ziriya mbwa byatangajwe mu itangazo Ambasade y’u Budage mu Rwanda yageneye itangazamakuru Taarifa ifitiye kopi.

Iryo tangazo rishima uko u Rwanda rwitwaye mu guhangana na COVID-19 binyuze mu gushyiraho ingamba zihuse kandi nziza.

Iya mbere rwafashe ni Guma mu rugo n’izindi zakurikiyeho zirimo no gukingira abantu benshi mu gihe gito.

- Advertisement -
Gupima COVID-19 ukoresheje imbwa byabanje bwa mbere ku kibuga cy’indege cya Helsinki muri Finland

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yifashishije imibare aherutse gutangaza ko  Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye intego yo gukingira 30% (3.915.533) by’Abanyarwanda bitarenze Ukuboza 2021 na 60% (7.831.066) bitarenze Ukuboza 2022.

Yavuze kandi ko nyuma y’aho, Guverinoma yiyemeje gukingira ingimbi n’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 12 na 17, imibare y’abagomba gukingirwa COVID-19 mu Rwanda  hose yiyongereye igera kuri 69,4% (9.063.245).

Aba bose ngo bazaba baramaze gukingirwa bitarenze Ukuboza 2022.

Dr Ngirente yavuze ko ku birebana n’intego yo gukingira 9.063.245 by’Abanyarwanda bitarenze Ukuboza 2022, kugeza tariki ya 2 Ukuboza 2021, abari bamaze guhabwa doze ebyiri bari 40% (3.625.636).

Abamaze gufata doze ya mbere bo bangana 6.065.691 bangana na 67%.

Minisitiri w’Intebe kandi yagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali, hagendewe ku mibare y’abaturage bahabarurirwa, bafite imyaka 18 kuzamura, yerekana ko 100% bakingiwe bose.

Ikindi ni uko mu Mujyi wa Kigali, uhereye ku bafite imyaka 12 kuzamura, abangana na 869.909, ni ukuvuga 89.2% bamaze guhabwa doze zombi.

Abatuye Umujyi wa Kigali bose barakingiwe, abo mu Ntara nabo birakomeje

Abamaze guhabwa byibura doze ya mbere ni 1.032.499.

Mu zindi Ntara zose hamwe uko ari enye (4), uhereye ku bafite imyaka 12 kuzamura, abangana na 2.755.727, ni ukuvuga 34% bamaze guhabwa doze zombi.

Abamaze guhabwa byibura doze ya mbere bakaba 5.033.192 bangana na 62%.

Minisitiri w’Intebe yanashimiye Abanyarwanda uburyo bakomeje kwitabira gahunda yo gukingirwa Covid-19 ndetse asaba n’abatarabikora ‘kwihutira’ kubikora.

Tugarutse ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’u Budage, iki gihugu kivuga ko kiteguye kuzafasha u Rwanda mu buryo bufatika kubaka no gukoresha neza uruganda rukora inkingo harimo n’urwa COVID-19.

Bimwe mu bigo by’ubuzima by’u Budage byakoranye kandi bikomeje gukorana a n’u Rwanda ni the Robert Koch Institute na the Charité Berlin.

Ibi bigo byafashije u Rwanda gupima ubwandu bwa COVID-19 bwihinduranyije buteza ikibazo ku isi hose bwiswe Delta.

Ubu bwoko bwa kiriya cyorezo bwarishije abatuye isi Noheli n’Ubunani nabi mu mpera z’umwaka wa 2020 no mu ntangiriro z’umwaka wa 2021.

By’umwihariko, u Budage buvuga ko bwiteguye gukomeza gukorana n’Umuryango mpuzamahanga mu gufasha u Rwanda gukingira abarutuye.

Buvuga ko bwateguye inkingo miliyoni 171, muri zo izigera kuri miliyoni 100 bukazaba bwazitanze mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

Inyinshi muri izi nkingo zatanzwe binyuze mu bufatanye mpuzamahanga bwiswe COVAX.

Ubudage buza ku mwanya wa kabiri ku isi mu gutanga inkingo za kiriya cyorezo, bukaba ubwa mbere mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, WHO/OMS ivuga ko inkingo zatanzwe muri gahunda ya COVAX mu bihugu 144 zingana na miliyoni 440 ni ukuvuga ko zingana n’abaturage batuye Nigeria inshuro ebyiri zirengaho gato.

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kamaro k’inkingo zikorewe muri Afurika…

Perezida Kagame avuga ko kubaka inganda z’inkingo muri Afurika bigomba gukorwa vuba kuko ari amahirwe atazahoraho

Mu nama yaraye ihuje abayobozi mu nzego z’ubuzima mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Senegal byageze ku masezerano na BioNTech yo kubaka inganda zikora inkingo mu buryo bwa mRNA bikazatangira  mu ntangiro z’umwaka utaha.

Umukuru w’igihugu yavuze ko uretse gukoreshwa mu gukingira Abanyafurika, izo nganda zizafasha no mu guhererekanya ubumenyi n’ikoranabuhanga ku Banyafurika.

Yavuze ko kubera  ubukana bwa COVID-19, hari amahirwe yashyizweho agamije guhindura ibijyanye no gukora imiti kuri uyu mugabane, agomba kubyazwa umusaruro kuko atazahoraho ubuziraherezo.

Yagize ati “Iki ni cyo gihe cyo kugira igikorwa mu buryo bufatika kandi bwihuse, dufatanyije nka Afurika ndetse n’Isi yose.”

Minisitiri w’ubucuruzi mpuzamahanga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Lucien Bussa Tongba wari uhagararariye Perezida Felix Antoine Tshisekedi uyobora AU muri iriya nama, yavuze ko Afurika ikomeje gufata ingamba zigamije gukingira COVID-19 Abanyafurika bangana na 60% bitarenze umwaka wa 2022.

Ngo  Afurika igomba kongera ubushobozi bwo gukora inkingo ikenera, bukava munsi ya 1% ifite uyu munsi bukagera kuri 60%  mu 2040.

Yanavuze ko icyorezo cya COVID-19 kitagomba gutuma ibihugu byibagirwa ibindi bibazo bijyanye n’ubuzima birimo indwara  nka HIV, Ebola, Malaria, Igituntu, Iseru, Diyabete (diabète), Epatite (hépatite) n’indwara z’umutima.

Yavuze ko gushora imari mu ikoranabuhanga ari bwo buryo buzafasha ibihugu bya Afurika guhangana n’ibibazo bihura nabyo, atanga urugero rw’uko  muri DRC bavumbuye umuti uvura Ebola n’imiti ishobora korohereza abantu banduye COVID.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version