Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Bufaransa Bwahaye u Rwanda Izindi Nkingo 398,000 Za Pfizer
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Bufaransa Bwahaye u Rwanda Izindi Nkingo 398,000 Za Pfizer

admin
Last updated: 28 October 2021 7:22 am
admin
Share
SHARE

U Rwanda rwakiriye inkingo 398,000 za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer rwahawe n’u Bufaransa, binyuze muri gahunda mpuzamahanga yo gufasha ibihugu kubona inkingo z’iki cyorezo izwi nka COVAX.

Nyuma y’iyo mpano, inkingo zose u Bufaransa bumaze guha u Rwanda binyuze muri iriya gahunda ni 858,000.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfre Antoine, yavuze ko iyi mpano ari ikimenyetso cy’ubucuti bw’ibihugu byombi, buheruka gushimangirwa n’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda.

Yakomeje ati “U Bufaransa kandi binyuze muri gahunda ya COVAX twiyemeje gutanga impano y’inkingo ku bihugu bizikeneye, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu 10 byakiriye inkingo nyinshi zatanzwe n’u Bufaransa kubera ko gahunda y’ikingira hano ihagaze neza.”

Yavuze ko izo nkingo zigenda zitanga umusaruro, kuko nko mu Mujyi wa Kigali hamaze gukingirwa abaturage nibura 90%, ndetse ubwandu bushya bwaragabanyutse cyane.

Ibyo byatumye ibikorwa byose by’ubucuruzi bifungurwa.

Binyuze muri COVAX, Perezida Macron yiyemeje gutanga inkingo miliyoni 120 kugeza mu mpera za 2022.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze guhabwa nibura urukingo rumwe rwa COVID-19 ni miliyoni 3.7, mu gihe abakingiwe byuzuye ari miliyoni 1.7.

Izi nkingo zakiriwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu
Indege ya KLM ni yo yagejeje izo nkingo mu Rwanda
TAGGED:Antoine AnfréCOVAXCOVID-19featuredInkingou Bufaransa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Juno Kizigenza Na Ariel Niba Mukundana By’Ukuri Nimubitwereke: Inama Y’Umubyeyi
Next Article F.C Barcelona Yirukanye Umutoza Ronald Koeman
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?