U Bufaransa Bwahaye u Rwanda Izindi Nkingo 398,000 Za Pfizer

U Rwanda rwakiriye inkingo 398,000 za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer rwahawe n’u Bufaransa, binyuze muri gahunda mpuzamahanga yo gufasha ibihugu kubona inkingo z’iki cyorezo izwi nka COVAX.

Nyuma y’iyo mpano, inkingo zose u Bufaransa bumaze guha u Rwanda binyuze muri iriya gahunda ni 858,000.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfre Antoine, yavuze ko iyi mpano ari ikimenyetso cy’ubucuti bw’ibihugu byombi, buheruka gushimangirwa n’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda.

Yakomeje ati “U Bufaransa kandi binyuze muri gahunda ya COVAX twiyemeje gutanga impano y’inkingo ku bihugu bizikeneye, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu 10 byakiriye inkingo nyinshi zatanzwe n’u Bufaransa kubera ko gahunda y’ikingira hano ihagaze neza.”

- Advertisement -

Yavuze ko izo nkingo zigenda zitanga umusaruro, kuko nko mu Mujyi wa Kigali hamaze gukingirwa abaturage nibura 90%, ndetse ubwandu bushya bwaragabanyutse cyane.

Ibyo byatumye ibikorwa byose by’ubucuruzi bifungurwa.

Binyuze muri COVAX, Perezida Macron yiyemeje gutanga inkingo miliyoni 120 kugeza mu mpera za 2022.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze guhabwa nibura urukingo rumwe rwa COVID-19 ni miliyoni 3.7, mu gihe abakingiwe byuzuye ari miliyoni 1.7.

Izi nkingo zakiriwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu
Indege ya KLM ni yo yagejeje izo nkingo mu Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version