Guverinoma y’u Rwanda yasiyanye n’Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iterambere (AFD) amasezerano afite agaciro ka miliyoni 25 z’amayero, arimo igice kizakoreshwa mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’andi azanyuzwa muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igebamigambi Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine.
Harimo igice cya miliyoni 5 z’amayero (agera muri miliyari 5.9 Frw) yahawe u Rwanda nk’impano, izakoreshwa mu guteza mbere imyigire n‘imyigishirize y’Igifaransa nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Ambasaderi Anfré yatangaje ko iyo mpano y’amafaranga iziyongeraho miliyoni 1 y’amayero, izanyuzwa mu bufasha mu bya tekiniki.
Hanasinywe kandi amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 20.5 z’amayero (miliyari 24.3 Frw), hagati ya AFD na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD). Ni inguzanyo igamije gushyigikira iterambere rirambye.
BRD yatangaje ko ayo mafaranga azabimburirwa na miliyoni 0.5€ (592 Frw), azakoreshwa mu kunoza imikorere ya BRD nko mu micungire y’ibyateza igihombo, kongera ubushobozi no gutuma irushaho kuba banki ishyigikira ibikorwa by’iterambere.
Ambasaderi Anfré yanditse kuri Twitter ko aya masezerano yombi “ari mu murogo w’ibikorwa washyizweho umukono mu rzinduko Perezida Emmanuel Macron aherukamo mu Rwanda.”
Signature of 2 @AFD_France conventions at 🇷🇼 Minecofin : a 20M€ loan to @BRDbank and a 5M€ grant (+ 1M€ for technical assistance) for the teaching of French language. 2 commitments of the road map signed during @EmmanuelMacron visit in #Rwanda @undagijimana @Ksayinzoga pic.twitter.com/X2RJDnmdVr
— Antoine Anfré (@antoine_anfre) February 18, 2022
Igifaransa ni rumwe mu ndimi enye zemewe mu Rwanda nk’indimi z’ubutegetsi, ndetse hamaze gushyirwa imbaraga nyinshi mu kucyigisha mu mashuri nyuma y’igihe umwanya cyahoranye mu Rwanda wigaruriwe n’ururimi rw’Icyongereza.
Uruzinduko rwa Perezida Macron rwabaye muri Gicurasi 2021, rwasize umubano w’ibihugu byombi wongerewe imbaraga, nyuma y’igihe bitarebana neza kubera ko u Bufaransa bwari bitaremera uruhare bwagize mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Macron yatangaje ko binyuze mu Kigega cy’iterambere AFD, hagati ya 2019-2023 u Bufaransa buzaha u Rwanda inkunga zigera kuri miliyoni 500 z’amayero.
Ni uruziduko rwasize atashye Centre Culturel Francophone mu mujyi wa Kigali.
Yasuye kandi IPRC Tumba mu Karere ka Rulindo, ahagiye gushyirwa ishami ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga (Mechatronics), ku bufatanye n’ikigega cy’Abafaransa cy’Iterambere, AFD.
Nyuma yaho nibwo u Rwanda rwakiriye ambasaderi Anfré, nyuma y’imyaka itandatu u Bufaransa butagira ambasaderi i Kigali.
Uwaherukaga yari Michel Flesch wasoje imirimo mu 2015, ambasade yabwo i Kigali iyoborwa na Chargé d’Affaires Jérémie Blin, uheruka kugirwa ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi.
U Bufaransa bumaze kongera kuba umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, aho nko muri Kanama 2020 bwahaye u Rwanda miliyoni €50 zirimo igice cy’impano n’icy’inguzanyo, zigamije gufasha cyane cyane mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 no gushyigikira ibikorwa by’urubyiruko.
Muri Gicurasi 2021 bwo AFD yahaye u Rwanda impano ya miliyoni 1.5 z’amayero, zo gushyigikira ibikorwa bya siporo mu mashuri, binyuze muri porogaramu yiswe Isonga.