U Bufaransa Bwatangiye Iperereza Ku Wabaye Umudepite Ukekwaho Uruhare Muri Jenoside

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye iperereza kuri Pierre Kayondo wabaye umudepite mu Rwanda, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Uwo mugabo bikekwa ko aba mu gace ka Le Havre mu Bufaransa.

Akurikiranwe nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Impuzamiryango iharanira ko abakoze Jenoside bose bagezwa imbere y’ubutabera (CPCR) ku wa 22 Nzeri, nk’uko ikinyamakuru Le Parisien cyabitangaje.

Kivuga ko iperereza ryatangiye ku wa 18 Ukwakira, ririmo gukorwa n’umutwe ushinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu rukiko rwa Paris.

- Advertisement -

Kayondo yanarezwe ibyaha by’ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya jenoside, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu n’ubugambanyi mu gukora ibyo byaha byakozwe hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Me Domitille Philippart wunganira CPCR yabwiye AFP ati “Ni inkuru ishimishije ariko ni intambwe imwe itewe. Igihe cyatugendanye, hakenewe gukusanya ubuhamya mu gihe cya vuba bishoboka.”

Alain Gauthier uyobora CPCR avuga ko Kayondo yari umwe mu banyamigabane ba RTLM (Radio Télévision des Mille Collines) n’umurwanashyaka ukomeye wa MRND n’umutwe w’Interahamwe wari urishamikiyeho.

Mu kirego yatanze, CPCR ivuga ko Pierre Kayondo wabaye perefe wa Kibuye akanaba umudepite, “yagize uruhare rutaziguye mu gutegura ubwicanyi mu bice bya Ruhango na Tambwe muri perefegitura ya Gitarama, mu gutuma habaho ishingwa ry’Interahamwe, kuzishyikiriza intwaro no kwitabira inama zitandukanye.”

Gauthier yanavuze ko Kayondo yanakoranaga bya hafi n’abantu bahamijwe ibyaha bya Jenoside barimo Colonel Aloys Simba na Ephrem Nkezabera.

Bavuga ko hari ubuhamya bwemeza ko yagize uruhare mu bwicanyi bwabaye guhera ku wa 20 Mata mu bice bya Gitarama.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside bwiswe “Jenoside Yakorewe Abatutsi Mu Yahoze Ari Perefegitura Ya Gitarama”, mu Ugushyingo 2019 bwerekanye ko Kayondo yari umwe mu bayobozi bakuru bakomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyo Perefegitura.

Hari aho bugira buti “Muri Komini Tambwe, hashyizweho agatsiko k’Interahamwe kayobowe na Kayondo Pierre ukomoka mu Ruhango, wahoze ari Perefe wa Kibuye, nyuma akagirwa Depite wa MRND n’Umujyanama wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta.”

Harimo kandi ko usibye mu makomini amwe n’amwe, Jenoside muri Gitarama yashyizwe mu bikorwa nyuma y’inama yabereye i Murambi kuwa 18 Mata 1994.

Ni inama yarimo abagize Guverinoma yiyise iy’abatabazi, ba burugumesitiri bose ba Perefegitura ya Gitarama, abakuru b’ingabo n’abandi bashinzwe umutekano, hagamijwe guhwitura abayobozi bagendaga buke mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bitabiriye iyo nama harimo na Kayondo Pierre wari umudepite akaba n’Umujyanama wa Minisitiri w’abakozi.

Kuri iyo tariki, Uwizeye Fidele wari Perefe wa Gitarama yavuze ko yari yatumije inama yaguye y’umutekano muri Perefegitura ya Gitarama, “kugira ngo turebe uko twakaza umutekano.”

Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda amaze kubimenya ngo yamutumyeho, ategeka ko abari bayitabiriye bamwitaba i Murambi ku gahato, ko afite ijambo ashaka kubagezaho ngo kandi kumwitaba ni ihame.

Nyuma yo kugaragaza ko ishyigikiye ubwicanyi, Perefe Uwizeye yavuze ko yahise akubita urugi arasohoka, kandi ngo kugeza ku itariki ya 5 Kamena 1994 ubwo hakorwaga inama y’Abaminisitiri isaba Perezida wa Leta yiyise iy’abatabazi kumukuraho, nubwo yitwaga ko ari we Perefe wa Gitarama, inama zikomeye zifatirwamo ibyemezo ntiyongeye kuzitumirwamo.

Yaje guhungira ku Kibuye muri MINUAR. Kuba atarishwe ngo byatewe na Perezida Sindikubwabo Théodore wakomeje kujya abwira abo bafatanyije muri Leta ko bakomeza kumwigisha kuyoboka aho kumwica.

Nubwo muri Komini Tambwe Jenoside ngo yatangiye kuri 22 Mata 1994, mbere y’iyo tariki ngo Depite Kayondo Pierre wari inshuti ya Nzirorera Joseph yari amaze iminsi ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version