Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Bufaransa N’U Bwongereza Birapfa Amafi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubucuruzi Mpuzamahanga

U Bufaransa N’U Bwongereza Birapfa Amafi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 October 2021 8:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Biteganyijwe ko Ambasaderi w’u Bufaransa mu Bwongereza Madamu Catherine Colonna aza kwitaba Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga by’u Bwongereza kugira ngo asobanure icyateye igihugu cye gufata ubwato bwari mo buroba mu mazi u Bwongereza bwita ko ari mpuzamahanga.

Guverinoma y’u Bwongereza ishinja iy’u Bufaransa gutandukira amategeko mpuzamahanga agenga uburobyi.

Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe iby’ububanyi n’amahanga witwa Liz Truss avuga ko byabaye ngombwa ko Ambasaderi Catherine Colonna yitaba akagira ibyo asobanura kuri iriya ngingo.

Liz avuga ko iby’u Bufaransa bwakoze bitari bikwiye kandi ko birimo kuvogera uburenganzira bw’u Bwongereza bwo gukoresha amazi y’ibirwa byitwa Channel Islands.

Ijoro ryacyeye, abasirikare b’u Bwongereza bashinzwe umutekano wo mu mazi baraye biteguye kugira icyo bakora igihe cyose baba babitegetswe n’ababayobora.

Ubutegetsi bw’u Bufaransa bwategetse ko ubwato bwo mu Bwongereza bwitwa Cornelis Gert Jan bufatirwa ku mwaro nyuma yo kubona ko basatiraga amazi bufata nk’aho atari ay’u Bwongereza.

Ngo nta burenganzira abasare bo muri buriya bwato bari bafite bwo kugera mu mazi atari ay’u Bwongereza.

Kapiteni w’ubu bwato yatangaje ko ibyo u Bufaransa bwavuze, ari urwitwazo rwa Politiki rw’Abafaransa rwo kwihimura ku Bwongereza kuko bwavuye mu Muryango w’ibihugu byunze ubumwe by’u Burayi.

Ubwato bwabaye intandaro y’umwuka mubi hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa

Muri iki gihe hari ikibazo cya Politiki kigomba gucyemurwa hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza.

Abagize Guverinoma y’u Bufaransa baherutse kwemeza ko nta bwato bw’u Bwongereza bugomba kuzongera kugera ku mwaro w’u Bufaransa igihe cyose ibyerekeye uburobyi bw’u Bwongereza mu mazi y’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi bitarahabwa umurongo.

U Bufaransa bwavuze ko kiriya kibazo kigomba gutangwaho umurongo bitarenze tariki 02, Ugushyingo, 2021.

Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Bwongereza nayo yanzuye ko nta bwato bw’Abafaransa buzaroba mu mazi akora ku Bwongereza.

Daily Telegraph ivuga ko undi mwanzuro Abongereza bafatiye Abafaransa ari uko ubwato bwabo bwose bugeze ku mwaro wabwo(u Bwongereza)bugomba kugenzurwa ubuziranenge, imisoro n’ibindi, ibi bigakorwa mu rwego rwo guca intege abarobyi bo mu Bufaransa.

Abongereza barateganya no kuzabivuganaho na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu nama ya G20 izabera i Roma ndetse ngo hari na gahunda yo gucyura Ambasaderi w’u Bwongereza i Paris.

Abasesengura ibiri kubera mu Burayi cyane cyane ubwo hagati bavuga ko u Bufaransa bushaka kwereka u Bwongereza ko kuba bwarivanye mu Muryango w’ubumwe bw’u Burayi bwahubutse.

Ikindi ni uko ubutegetsi bw’i Paris bushaka kwereka ubw’i Londres ko bwarakajwe n’uko Londres iherutse gufatanya na Washington bakanyereza isoko ry’ubwato bwa nuclear Paris yari yarasinyiye kuzagurisha Australia.

Hejuru y’ibi harimo n’umugambi w’u Bufaransa wo kuba umuvugizi w’inyungu z’Abanyaburayi muri iki gihe.

TAGGED:BufaransaBwongerezafeaturedMacronPolitikiUbwato
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri Muri Mozambique Yasuye Aho U Rwanda Rumurikira Ibyarwo muri Dubai Expo
Next Article Abanyarwanda Bakingiwe COVID-19 Boroherejwe Kwinjira Mu Bwongereza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?