Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Buholandi Nabwo Bwasubitse Ikoreshwa Ry’Urukingo Rwa AstraZeneca
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

U Buholandi Nabwo Bwasubitse Ikoreshwa Ry’Urukingo Rwa AstraZeneca

admin
Last updated: 15 March 2021 9:05 am
admin
Share
SHARE

Guverinoma y’u Buholandi yasubitse ikoreshwa ry’urukingo rwa Astrazeneca/Oxford mu gukingira icyorezo cya COVID-19, kugeza nibura ku wa 29 Werurwe.

Ni icyemezo “cyafashwe mu buryo bwo gukumira ikibazo gishobora kubaho” nk’uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwabitangaje.

U Buholandi bukurikiye ibindi bihugu byinshi by’u Burayi byahisemo kuba bihagaritse gutanga urukingo rwa AstraZeneca biheruka kwakira, kugira ngo rubanze rukorweho iperereza ku bibazo byo kuvura kw’amaraso byagaragaye ku bantu bake mu bamaze kuruterwa.

Repubulika ya Ireland na yo iheruka gufata icyo cyemezo nyuma y’ibibazo nk’ibyo byavuzwe mbere muri Norvège.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, riheruka kuvuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko hari isano hagati y’urwo rukingo n’ibyago biri hejuru byo kuvura kw’amaraso mu bice bimwe by’umubiri.

Ikigo Gishinzwe Imiti mu Burayi (EMA) ari nacyo kirimo gukora iperereza kuri icyo kibazo, giheruka gutangaza ko mu gihe nta bimenyetso biragaragaza ko urukingo rwa AstraZeneca rutera ibyago byo kwipfundika kw’amaraso, ibyiza byarwo bikomeje kuruta impungenge rwitirirwa.

Ibindi bihugu bya Denmark, Norvège, Bulgaria, Iceland, Thailand, u Butaliyani na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byamaze gusubika ikoreshwa rya AstraZeneca nibura mu byumweru bibiri, mu gihe bitegereje ibizava mu iperereza.

Mu itangazo yasohoye, AstraZeneca yavuze ko urukingo rwabo rumaze guhabwa abantu basaga miliyoni 17, ariko ibibazo byagaragaye ku bantu 37 mu Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bwongereza.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri AstraZeneca, Ann Taylor, yavuze ko imiterere y’iki cyorezo yatumye bitondera buri kantu kose kagaragazwa nk’ikibazo ku rukingo, ku buryo bakomeje gukurikirana ibibazo byose bigenda bigaragazwa.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje gukoresha inkingo za AstraZeneca. Hamaze gukingirwa abantu 257.449 hakoreshejwe izo nkingo hamwe n’iza Pfizer.

Binyuze muri gahunda mpuzamahanga yo gufasha ibihugu kubona inkingo za COVID-19, COVAX, u Rwanda rwemerewe inkingo 744.000 za AstraZeneca kugeza muri Gicurasi.

TAGGED:AstraZenecafeaturedRwandaU Buholandi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuki ‘Icyiciro Cy‘Abanyamakuru’ Mu Rwanda Kidakingirwa COVID-19?
Next Article Perezida wa Botswana arasura Repubulika ya Demukarasi ya Kongo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?