U Buholandi Nabwo Bwasubitse Ikoreshwa Ry’Urukingo Rwa AstraZeneca

Guverinoma y’u Buholandi yasubitse ikoreshwa ry’urukingo rwa Astrazeneca/Oxford mu gukingira icyorezo cya COVID-19, kugeza nibura ku wa 29 Werurwe.

Ni icyemezo “cyafashwe mu buryo bwo gukumira ikibazo gishobora kubaho” nk’uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwabitangaje.

U Buholandi bukurikiye ibindi bihugu byinshi by’u Burayi byahisemo kuba bihagaritse gutanga urukingo rwa AstraZeneca biheruka kwakira, kugira ngo rubanze rukorweho iperereza ku bibazo byo kuvura kw’amaraso byagaragaye ku bantu bake mu bamaze kuruterwa.

Repubulika ya Ireland na yo iheruka gufata icyo cyemezo nyuma y’ibibazo nk’ibyo byavuzwe mbere muri Norvège.

- Advertisement -

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, riheruka kuvuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko hari isano hagati y’urwo rukingo n’ibyago biri hejuru byo kuvura kw’amaraso mu bice bimwe by’umubiri.

Ikigo Gishinzwe Imiti mu Burayi (EMA) ari nacyo kirimo gukora iperereza kuri icyo kibazo, giheruka gutangaza ko mu gihe nta bimenyetso biragaragaza ko urukingo rwa AstraZeneca rutera ibyago byo kwipfundika kw’amaraso, ibyiza byarwo bikomeje kuruta impungenge rwitirirwa.

Ibindi bihugu bya Denmark, Norvège, Bulgaria, Iceland, Thailand, u Butaliyani na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byamaze gusubika ikoreshwa rya AstraZeneca nibura mu byumweru bibiri, mu gihe bitegereje ibizava mu iperereza.

Mu itangazo yasohoye, AstraZeneca yavuze ko urukingo rwabo rumaze guhabwa abantu basaga miliyoni 17, ariko ibibazo byagaragaye ku bantu 37 mu Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bwongereza.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri AstraZeneca, Ann Taylor, yavuze ko imiterere y’iki cyorezo yatumye bitondera buri kantu kose kagaragazwa nk’ikibazo ku rukingo, ku buryo bakomeje gukurikirana ibibazo byose bigenda bigaragazwa.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje gukoresha inkingo za AstraZeneca. Hamaze gukingirwa abantu 257.449 hakoreshejwe izo nkingo hamwe n’iza Pfizer.

Binyuze muri gahunda mpuzamahanga yo gufasha ibihugu kubona inkingo za COVID-19, COVAX, u Rwanda rwemerewe inkingo 744.000 za AstraZeneca kugeza muri Gicurasi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version