Ubuyobozi bw’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi buri gusuzuma uko bwakuriraho ibihano u Burundi. Ni ibihano mu by’ubukungu byashyizweho mu mwaka wa 2015 ubwo mu Burundi habaga imidugararo yatewe n’uko Pierre Nkurunziza yiyamamarije kuba Perezida kandi hari abaturage batabishakaga.
Iyi midugararo yavuyemo urupfu rw’abantu benshi, abandi barahunga.
Ambasaderi w’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi mu Burundi witwa Claude Bochu yabwiye ibinyamakuru byo mu Burundi ko bitarenze mu mpera za Kamena, 2021, bazaba bagejeje inyandiko zisaba ko u Burundi buvanirwaho ibihano ku rwego rushinzwe iby’ubutabera muri uriya Muryango.
Ambasaderi Claude Bochu avuga ko gukuriraho u Burundi ibihano by’ubukungu byakozwe nyuma yo gusuzuma bagasanga imiyoborere ya Evariste Ndayishimiye iri mu murongo wa ‘Demukarasi isesuye’ no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.
Avuga kandi ko mu rwego rwo gufasha u Burundi muri iyi nzira y’iterambere, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi uteganya kuzafasha u Burundi gusana icyambu cya Bujumbura n’inkengero zacyo, bigakorwa mu rwego rwe rwo kuzamura urwego rw’uburobyi n’ubwikorezi buca mu mazi.
Abanyaburayi kandi barateganya kuzatera u Burundi inkunga yo kurushaho kuvugurura ubuhinzi, bukareka kuba ubwa gakondo ahubwo bukaba ubwa kijyambere.
Mu gufasha u Burundi kandi, Abanyaburayi bazakorana n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba, EAC.
Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki avuga ko gukomanyiriza u Burundi byabushegeshe kandi bigira ingaruka no kubatuye EAC bose.
Bwana Claude Bochu ahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Bujumbura yigeze kuvuga ko kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi, umutekano wabaye mwiza kurusha mbere ye.
Icyo gihe yavuze ko ubukungu bugomba gukomeza kubakwa gahoro gahoro.
Ambasaderi Bochu yabwiye The East African ko n’ubwo Umuryango w’Ubumwe by’i Burayi wari umaze igihe warafunze inkunga wateraga u Burundi, ariko usanzwe ari we muterankunga wa mbere wabwo.