Nk’uko byari biteganyijwe, Perezida Kagame yageze Arusha muri Tanzania aho yitabiriye Inama ya 24 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ibiro Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30, Ugushyingo, 2024.
Ku kibuga cy’indege yakiriwe na Hon. Shariff Ali Shariff, Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Perezida ushinzwe umurimo, ubukungu n’ishoramari rya Zanzibar.
Inama iri bubere Arusha ifite insanganyamatsiko igira iti: “‘Guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye no kwimakaza amahoro n’umutekano bigamije imibereho myiza’.
Yari yabimburiwe n’iyo ku rwego rwo hejuru yahurije hamwe Abaminisitiri bo muri uyu Muryango.
Yahuriranye kandi no kwizihiza imyaka 25 Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba umaze ushinzwe.