U Burundi Buvuga Ko Bwamenye Icyo Bupfa N’u Rwanda

Mu ijambo Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye aherutse kubwira abayobozi bakuru mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD bari bateranye ngo batore Umuyobozi waryo yababwiye ko u Burundi n’u Rwanda byamenye icyo bipfa bityo ko ejo ibihugu byombi bizabana amahoro.

Umubano w’ibihugu byombi watangiye kuba mubi muri 2015 ubwo mu Burundi habaga igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza ariko umugambi ugapfuba.

Uburundi bwashinje u Rwanda gushyigikira abari bacuze uriya mugambi, ariko u Rwanda rurabihakana.

Nyuma y’amatora yabaye muri uriya mwaka agatsindwa na Pierre Nkurunziza ariko ntavugweho rumwe, hari Abarundi benshi bahungiye mu Rwanda, u Burundi bukarushinja ko rucumbikiye abari bateguye umugambi wo guhirika Nkurunziza.

- Advertisement -

Kubera ko u Burundi bufite Umukuru wabwo mushya, hari ikizere ko Politiki yahinduka ibihugu byombi bikabana amahoro cyane cyane ko n’impunzi z’Abarundi zabaga mu Rwanda zatangiye gutaha iwabo.

Mu ijambo yagejeje ku bo yita ‘Abagumyabanga ba CNDD-FDD’, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Ubu bimaze kumenyakana y’uko icyo dupfa cyamaze kumenyekana abakizi tukizi  kandi bagikuye mu nzira[Abanyarwanda] kandi murabizi ko ari abavandimwe. U Rwanda dusangiye byinshi, dusangiye ururimi dusangiye imico, ntibibereye y’uko twaguma kuryana… Njye mfite icyizere gukomeye ko igihugu cy’u Rwanda ejo tuzaba dukundana kuko ubu twamaze kubona icyo dupfa turakizi.”

U Rwanda ntiruragira icyo rutangaza ku byo Perezida Evariste Ndayishimiye yaruvuzeho.

Abanyapolitiki ku mpande zombi bifuza umubano…

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi Ambasaderi Albert Shingiro aherutse gusura u Rwanda abonanira na mugenzi we Dr Vincent Biruta i Nemba mu Bugesera.

Icyo gihe nawe yavuze ko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe bafite byinshi bahuriyeho. Hari tariki 10, Ukwakira, 2020.

Minisitiri Shingiro yavuze ko n’ubwo umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze igihe utameze neza(guhera muri 2015), ariko u Burundi bwifuza ko waba mwiza.

Yagize ati: “ Leta y’u Burundi yifuza ko imigenderanire twogerageza kuyinagura[kuyinoza] kugira ngo dusubire kubana neza nka mbere.”

Ambasaderi Shingiro

Shingiro yavuze ko bitari ngombwa ko hagira uhuza Abanyarwanda n’Abarundi kuko ‘baziranye cyane.’

Akavuga ko bashobora kwikemurira ibibazo bitabaye ngombwa ko habaho umuhuza.

Mugenzi we wo ku ruhande rw’u Rwanda Dr Vincent Biruta yavuze ko ibyo impande zombi ziganira biba bigamije guteza imbere abatuye ibihugu byombi.

Yavuze ko kuba ibihugu byombi byarahuye kugira ngo biganire uko byakemura ibibazo bifitanye yari intambwe ya mbere kandi ko izakurikirwa n’izindi.

Perezida Paul Kagame nawe yigeze kuvuga ko u Rwanda rushaka kubana neza n’abaturanyi barwo harimo n’u Burundi.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwifuza kubana neza n’u Burundi

Mu kiganiro yahaye Jeune Afrique tariki 30, Kamena, 2020 yavuze ko hari ikizere ko u Rwanda n’u Burundi bishobora kuzabana neza ariko ko bizaterwa n’ubushake bw’impande zombi.

Yavuze ko ubushake bwo kubana neza n’u Burundi bugomba kugirwa n’abayobozi bashya babwo kugira ngo buri ruhande rubigiremo uruhare kubera inyungu rubifitemo.

Umuhanga mu Mateka avuga ko Abarundi n’Abanyarwanda bafitanye isano kuri byose…

Prof Déo Byanafashe avuga ko amateka ya kera cyane yerekana ko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe bafitanye isano kuri byose.

Yabwiye Taarifa ko kuba Abarundi n’Abanyarwanda baganira bakumvikana bitaye ku by’impanuka ahubwo ko byatewe n’uko ari abavandimwe.

Yatubwiye ko amateka ya Kera [n’ubwo ngo ntawurabyandika] yerekana ko abaturage bagiye gutura mu Burundi bari baturutse mu Rwanda, bityo  akavuga ko Abarundi ari Abanyarwanda baruvuyemo bajya kuhatura.

Uko byaba byaragenze kose, Prof Byanafashe avuga ko guhuza Abarundi n’Abanyarwanda bakabana neza ari ibyo gushyigikirwa kuko n’ubundi ari abavandimwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version