Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Burusiya witwa Sergueï Lavrov avuga ko ibimaze iminsi bitangazwa n’itangazamakuru ryo mu Burayi ku gice cy’i Burangerazuba by’uko Perezida Putin arwaye, ari ibinyoma.
Kuri Televiziyo ytiwa TF1 Lavrov yagize ati: “ Umuntu wese ufite amaso abona neza azi neza ko Perezida Putin nta bimenyetso by’uburwayi agaragaza haba mu mivugire ye ndetse no mu buryo agaragara ku mubiri.”
Mu Ukwakira, 2022 Vladmir Putin azizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’amavuko.
Sergueï Lavrov avuga ko iby’uko arwaye ari ibikwizwa n’ibihugu bishyigikiye Ukraine mu Ntambara u Burusiya bwahashoje, bakabikora mu rwego rw’icengezamatwara ryo gutuma abasirikare b’u Burusiya bacika intege, bakumva ko umugaba wabo w’ikirenga afite amagara make.
Ati: “ Ababivuga bazi neza ko Putin ameze neza kandi babihamirizwa n’umutima nama wabo.”
Birasanzwe ko atari ahantu henshi ku isi, itangazamakuru rivuga mu buryo bweruye uko ubuzima bw’Umukuru w’igihugu icyo aricyo cyose buhagaze.
Biterwa n’uko akenshi ubuzima bwe buba buvuze ubuzima bw’igihugu kandi kubwira abaturage ko Umukuru w’igihugu cyabo arembye cyangwa afite ibindi bibazo by’ubuzima, bishobora kugira icyo bihungabanya ku buzima bw’igihugu ubwacyo.