U Burusiya Buri ‘Gutegura Intambara Yeruye’ Kuri Ukraine

Inzego z’iperereza zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko zifite amakuru ahagije yemeza ko ingabo z’u Burusiya ziri gutegura ibitero byeruye kuri Ukraine.

Uretse no kuba hari ingabo nyinshi z’Abarusiya ziri ku mupaka wa Ukraine, hari n’amakuru bivugwa ko yari yaragizwe ibanga n’ubutegetsi bw’i Moscow ariko yagiye hanze, yemeza ko hari umugambi wo gutera Ukraine igacibwa intege mu buryo budasubirwaho.

Ingabo z’u Burusiya ziri ku mupaka wa Ukraine ngo ni nyinshi ku rugero rudasanzwe ndetse ruruta uko byigeze kugenda mu mwaka wa 2014 ubwo zigaruriraga Intara ya Crimea.

The New York Times yatangaje ko n’ubwo hari amakuru atangwa na ziriya nzego z’iperereza yemeza ko u Burusiya bwamaze kwambarira urugamba, andi makuru avuga ko Perezida Putin atarafata umwanzuro w’igikwiye gukorwa.

- Kwmamaza -

Icyakora ibintu byose ngo ‘byamaze kwegeranywa.’

Hari abavuga ko intego y’ubutegetsi bw’i Moscow ari ukwagura ubutaka busanzwe bugenzura muri Ukraine bikabufasha kugira ijambo mu gice cyayo cy’Amajyepfo y’i Burasirazuba.

Kongera ubuso bw’aho u Burusiya bugenzura bizabufasha no gukurikirana uko gazi yayo ikoreshwa iva mu Burusiya ijya mu Burayi.

Ikinyamakuru gitanga amakuru ku iperereza kitwa IntelNews.org kivuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze iminsi isangira amakuru na Ukraine ndetse n’ibihugu bya OTAN/NATO ku byerekeye imigambi y’u Burusiya.

Mu Cyumweru gishize Umuyobozi w’Ikigo gicunga ibindi bigo by’ubutasi bya Amerika kitwa  United States Director of National Intelligence witwa Avril Haines aherutse gusura Icyicaro cya OTAN/NATO.

Avril Haines

Hari n’andi makuru aherutse gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri Amerika byavugaga ko Umuyobozi wa CIA witwa William Burns aherutse kuganira n’abayobora ubutasi bw’u Burusiya.

Nta byinshi byatangajwe ku byo bariya bayobozi baganiriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version