U Burusiya Bwafunze Umunyamerikakazi W’Icyamamare Muri Basket

Brittney Griner ni icyamamare muri Basket muri Amerika n’ahandi ku isi.. Ubutegetsi bw’i Moscow bwamutaye muri yombi mu mezi ashize bibanza kugirwa ibanga ariko ubu byaramenyekanye ko yafashwe akurikiranyweho gukwiza ibiyobyabwenge. Yandikiye Perezida Biden amusaba kumufunguza.

Uyu mugore usanzwe ari icyamamare mu bandi bagore bakina Basket muri Amerika yanditse ibaruwa asaba Perezida w’igihugu cye gukora uko ashoboye akamutabara kuko nta kizere afite cyo kuzasohoka muri gereza yo mu Burusiya.

Avuga ko akurikije igihe ahamaze n’uko abibona, asanga atazigera arekurwa ngo atahe iwabo.

Iki kibazo kivutse mu gihe umwuka mubi hagati ya Washington na Moscow muri iki gihe umeze nabi cyane kubera ko Amerika, ibinyujije muri OTAN, iri gufasha Ukraine kurwana n’u Burusiya.

- Advertisement -

Brittney Griner yanditse ibaruwa igenewe Perezida Biden kandi abo mu Biro bye bavuga ko yabagezeho.

Asanzwe akinira ikipe yitwa Phoenix Mercury, akaba abana n’uwo bahuje igitsina.

Ibiro bya Perezida Biden bivuga ko we ubwe yategetse ko ibihugu byose ku isi bifunze Abanyamerika bibarekura bagataha iwabo.

Icyakora haribazwa niba iri tegeko rye ryizubahirizwa n’ibihugu bikomeye nk’u Burusiya cyangwa ibindi biri ku rwego rwabwo.

Abategetsi b’Amerika bavuga ko bari gukorana umurava ukomeye kugira ngo uriya mukinnyi arekurwe atahe iwabo.

Brittney Griner yatakambiye ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika ngo bukore uko bushoboye burebe ko bwamukuza muri gereza kuko ngo aho afungiye abayeho nabi.

Avuga ko akumbuye iwe, umugore we, abakinnyi bakinanaga…bityo agasaba ko ubufasha bwose bwakorwa kugira ngo arekurwe bwaba ari ingirakamaro.

Griner ashyingiranwa n’umugore we bahuje igitsina

Igisigaye ni ukureba niba Biden azashobora gushyira igitutu k’ubutegetsi bwa Putin bukarekura kiriya cyamamare.

Haribazwa niba igitutu cya Biden kizatuma u Burusiya burekura Umunyamerikakazi bwafashe bukumurikiranyeho ibiyobyabwenge
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version