U Burusiya Bwemeje Ko Burimo Kuvana Ibifaru n’Imbunda Nini Hafi Ya Ukraine

Umwuka w’intambara umaze iminsi hagati y’u Burusiya na Ukraine usa n’uwatangiye gucogora. Nyuma yo gutangaza ko bwatangiye kugabanya abasirikare mu bice byegereye umupaka wa Ukraine, u Burusiya bwemeje ko bwatangiye no kugabanyayo ibifaru n’imbunda za rutura.

Ni intambara imaze iminsi inugwanugwa, ndetse bisa n’aho ishobora kwinjirwamo n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo ariko u Burusiya bwavuze ko bwatangiye gusubiza inyuma abasirikare, Amerika yo ivuga ko ataribyo, ahubwo bwongereyeho abandi basirikare bagera mu 7000.

Biteganywa ko mu gihe intambara yaba itaratangira, mu cyumweru gitaha ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga ba Amerika n’u Burusiya, Anthony Blinken na Sergei Lavrov, bazahurira mu nama yihariye nk’uko AFP yabitangaje.

- Kwmamaza -

Blinken yaherukaga gutangaza ko amakuru bafite ari uko u Burusiya bugomba gutangiza intambara “isaha iyo ariyo yose”, ariko iminsi ikomeje kwicuma.

Kuri uyu wa Kane yabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ko nubwo u Burusiya buvuga ko bwatangiye kugabanya ingabo hafi ya Ukraine, biri mu magambo aho kuba mu bikorwa.

Ahubwo ngo burimo gushakisha imbarutso y’intambara.

Ati “Amakuru dufite atwereka ko izi ngabo, haba abasirikare bo ku butaka, indege n’amato by’intambara, birimo kwitegura gutangiza intambara kuri Ukraine mu minsi iri imbere. Icya mbere, u Burusiya buteganya guhimba imbarutso y’intambara. Ishobora kuba igikorwa cy’ubugizi bwa nabi u Burusiya bwakwitirira Ukraine, cyangwa ibirego bikomeye u Burusiya bwagereka kuri Guverinoma ya Ukraine.”

“Icya kabiri, mu gisa nko gusubiza kuri ubwo bushotoranyi bwahimbwe, inama nkuru y’umutekano ya guverinoma y’u Burusiya izahita iterana by’ikinamico, kugira ngo ishakire umuti ibyo byiswe ibihe by’amage. Igikurikira, igitero cyateguwe kizahita gitangira. Missile n’ibisasu by’u Burusiya bizitura kuri Ukraine, itumanaho rihagarikwe, ibitero by’ikoranabuhanga bifunge inzego nynishi za Ukraine.”

Ukraine yo iheruka gutangaza ko amakuru y’uko itambara igiye gutangira amaze kuba ibintu bisanzwe.

Ingabo za yo ziryamiye amajanja ko igihe cyose umuriro ushobora gutangira kwaka.

Icyihishe Inyuma y’Intambara Ishobora Kurota Hagati ya Amerika, u Burusiya Na Ukraine

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version