U Burusiya bwatangaje ko bwiteguye gukorana na Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu kurwanya M23.
Ni icyemezo cyatangajwe ku mugaragaro nyuma y’ibiganiro byabuhuje na Minisitiri wa DRC ushinzwe ingabo.
Yitwa Jean Pierre Bemba.
Ubwo yahabwaga inshingano zo kuba Minisitiri w’ingabo, Bemba yavuze ko byanze bikunze azasenya imitwe y’inyeshyamba yazengereje u Burasirazuba bw’igihugu cye.
Hagati aho, Perezida wa DRC aherutse kugirana ibiganiro na mugenzi we uyobora u Burusiya witwa Vladmir Putin.
Taliki 20, Mata, 2023 nibwo ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi kuri iyi ngingo bwatangajwe.
Hari nyuma y’ibiganiro byahuje Ambasaderi w’u Burusiya muri DRC witwa Alexey Sentebov na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe n’umutekano, Jean Pierre Bemba.
Alexey yavuze ko igihugu cye gihangayikishijwe n’imitwe y’iterabwoba yo mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi nibyo byatumye u Burusiya bwiyemeza gutanga inkunga mu guhashya iriya mitwe.
Ati: “UBurusiya bwiteguye gutanga ubufasha bwabwo mu kurwanya imitwe y’iterabwoba. Dushishikajwe cyane no kurwanya ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba iri mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo ako gace kagire amahoro arambye”.
Avuga ko igihugu cye cyiteguye kugirana ubufatanye na Congo mu bya gisirikare kugira ngo uburasirazuba bwa Congo hagire amahoro arambye.
Avuga ko hakenewe intwaro n’ibindi bikoresho ingabo za DRC zizakenera ngo zikomeze zirwane n’iriya mitwe.
Hari hashize igihe gito hari agahenge hagati y’ingabo za DRC n’abarwanyi ba M23.
N’ubwo ari uko bimeze, ibintu biherutse guhinduka ubwo Perezida Tshisekedi yatangazaga ko adashobora kugirana ibiganiro n’abarwanyi na M23 kuko abita abakora iterabwoba.
Umutwe M23 wo ushinja Leta ya Congo n’igisirikare cyayo kutubahiriza ibyemezo by’inama y’Abakuru b’ibihugu yabereye i Nairobi bisaba ko impande zihanganye zihagarika imirwano.
Uyu mwuka w’ubwumvikane buke niwo watumye buri ruhande rutangira kwitegura indi ntambara ishobora kuzaba ikomeye kurushaho.