Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Bushinwa Bwahaye u Rwanda Izindi Nkingo 300,000 Za Sinopharm
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

U Bushinwa Bwahaye u Rwanda Izindi Nkingo 300,000 Za Sinopharm

Last updated: 07 November 2021 1:33 pm
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru u Rwanda rwakiriye inkingo 300,000 za COVID-19 zo mu bwoko bwa Sinopharm rwahawe n’u Bushinwa, zigiye kwifashishwa mu kurushaho gukingira abaturarwanda benshi bashoboka.

Inkingo za Sinopharm zikorwa n’ikigo cya Leta y’u Bushinwa gikora inkingo n’imiti, China National Pharmaceutical Group.

Today Rwanda received 300,000 doses of Sinopharm #COVID19 vaccine donated by the People’s Republic of China. #VaccinateRwanda pic.twitter.com/q62PiHkdCq

— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 7, 2021

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyemeje ko “izi nkingo zigiye guhita zoherezwa mu turere dutandukanye hanze ya Kigali, zigahabwa abantu bari mu byiciro bitahiwe by’abaturage.”

Muri Kanama 2021 nabwo u Bushinwa bwoherereje u Rwanda inkingo zisaga 200,000 za Sinopharm, ziyongera ku zindi za  Pfizer, AstraZeneca na Johnson & Johnson zirimo gukoreshwa mu gukingira COVID-19 mu Rwanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rigaragaza ko mu igerageza ryakorewe ku bantu benshi, urukingo rwa Sinopharm basanze rushobora kurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso bya SARS-CoV-2 – virus itera COVID-19 – ku gipimo cya 79%.

Ni ubwirinzi umuntu agira guhera ku munsi wa 14 kuzamura, uhereye igihe yaboneye urukingo rwa kabiri. Hagati y’urukingo rwa mbere n’urwa kabiri hashyirwamo intera y’iminsi 21.

Uru rukingo kandi rurinda umuntu wanduye kuremba ku gipimo cya 79%.

Kugeza ubu abaturarwanda bamaze gukingirwa COVID-19 nibura bahawe urukingo rumwe ni miliyoni 4.3 mu gihe abakingiwe byuzuye ari miliyoni 2.1.

TAGGED:COVID-19featuredInkingoMINISANTESinopharmu Bushinwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ntabwo Twaremwe n’Abaturanyi, Nta Nubwo Baturemeye – Perezida Kagame
Next Article Minisitiri w’Intebe wa Iraq Yarusimbutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?