Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Bushinwa Bwasabye Amerika Kubwubaha, Nayo Ibusaba Kutayendereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

U Bushinwa Bwasabye Amerika Kubwubaha, Nayo Ibusaba Kutayendereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 November 2021 7:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nibwo butumwa bw’ingenzi bukubiye mu biganiro byaraye bihuje Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Joe Biden uyobora Amerika. Icyakora Perezida Xi niwe wabwiye mugenzi we ko kumva ko u Bushinwa buzemera amabwiriza y’Amerika uko bishaka bitazashoboka.

Jinping avuga ko Amerika igomba kuzirikana ko u Bushinwa ari igihugu gikomeye, ko kugira ngo isi igire amahoro arambye kandi mu nyungu z’ibihugu byombi, ari ngombwa ko habaho imikoranire irimo ubwubahane.

Inama yahuje Abakuru b’ibi bihugu bikomeye kurusha ibindi ku isi yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

U Bushinwa bwabwiye Amerika ko ibihugu byombi nibikorana mu bwubahane, ari bwo isi izunguka mu buryo burambye, buri gihugu[u Bushinwa na Amerika]kikita ku bibazo byacyo ariko nanone ntikirenze ingohe ibiri kubera ku isi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibibazo byugarije isi muri iki gihe ni byinshi ariko ku isonga hari mo kwikura mu ngaruka za COVID-19, ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, iterabwoba n’ibindi.

Amerika n’u Bushinwa nibyo bihugu by’ibihangange ku isi muri iki gihe

Mu rwego rwo kumwumvisha akamaro k’imikoranire irangwa n’ubwubahane, Perezida Xi yabwiye Biden ko igihugu cye kiteguye gukorana n’Amerika bagashyiraho itsinda ryo kureba uko imikoranire ‘yanozwa kurushaho.’

Iriya nama niyo ya mbere yo kuri ruriya rwego ihuje Abakuru b’Ibihugu byombi kuva Biden yajya ku butegetsi.

Perezida Biden we yabwiye Xi ko mu guhiganwa mu by’ubukungu no kugira ijambo ku isi, buri gihugu kigomba kwirinda ko byazavamo intambara yeruye.

Biden avuga ko byaba bibabaje kandi bitari mu nyungu z’ibi bihugu haramutse hari intambara yadutse ikuruwe n’umubano mubi hagati yabyo.

- Advertisement -

Yasabye u Bushinwa kwirinda kuzendereza Amerika k’uburyo bishobora kuvamo intambara.

Abivuze mu gihe hamaze iminsi ibihugu byombi birebana ay’ingwe kubera kutumvikana ku bwisanzure bwa Politiki muri Taiwan.

Abashinwa bavuga ko Taiwan ari Intara yabo, ko igomba kugendera ku mabwiriza y’i Beijing,  ariko i Washington bo bakavuga ko Taiwan igomba kuba igihugu kigendera ku mahame ya Demukarasi, u Bushinwa butinjiye mu mikorere yacyo.

Iki cyifuzo cy’Amerika ntigishobora kwemerwa i Beijing.

Taiwan ishobora kuba imbarutso y’intambara hagati ya Washington na Beijing…

Taiwan

Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa iherutse gusohora itangazo isaba Leta zunze ubumwe z’Amerika kwirinda kubukora mu jisho kuko byazazigiraho ingaruka.

Ni nyuma y’uko hari indege ya gisirikare y’Amerika yaguye muri Taiwan.

Icy gihe ibinyamakuru byo muri Taiwan byanditse ko iriya ndege yo mu bwoko bwa C-146A Wolfhound y’ingabo z’Amerika yahagurutse mu kigo cy’ingabo z’Amerika kiri mu Buyapani ahitwa Kadena igwa ku kibuga cyazo kiri Taipei muri Taiwan.

Yahamaze iminota 35 ipakururwamo ibyo yari izaniye ikigo cy’Abanyamerika kiri Taipei kitwa American Institute.

Ibi byarakaje ingabo z’u Bushinwa k’uburyo Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa yahagurutse yiyama Amerika iyibwira ko ibyiza ari ukwirinda ‘gukina n’umuriro.’

Umuvugizi w’ingabo z’u Bushinwa Col   Wu Qian yavuze ko ibyo Amerika ikora byose igomba kuzirikana ko Taiwan ari u Bushinwa kandi ko byatinda byatebuka izomekwa ku Bushinwa.

Yagize ati: “ Turasaba Amerika kwirinda kudushotora ikina n’umuriro. Nireke kudushotora binyuze mu bikorwa byo gukorana na Taiwan bigamije kudukora mu jisho.”

Col Wu avuga ko nta gihugu ku isi cyagombye gukerensa ubushobozi bw’u Bushinwa bwo kurinda ubusugire bwabwo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Bushinwa Col Wu Qian

Yashimangiye ko ibyo Amerika iri gukora bizakoraho Taiwan, ko ibyiza kuri yo ari ukwirinda gukomeza ubushotoranyi ifatanyije n’Amerika.

Ubushinwa busaba Amerika kwibuka ko hari amasezerano yagiranye nabwo asobanura uko yagombye kwitwara ku kibazo cya Taiwan.

TAGGED:AmerikaBidenBushinwafeaturedTaiwanXi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Murasira Yagiye Gutsura Umubano N’Ingabo Za Zimbabwe
Next Article Abantu Batanu Bafunzwe Bakekwaho Ibyaha By’Ubwicanyi No Gusibanganya Ibimenyetso
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?