Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Bushinwa Bwasabye Amerika Kubwubaha, Nayo Ibusaba Kutayendereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

U Bushinwa Bwasabye Amerika Kubwubaha, Nayo Ibusaba Kutayendereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 November 2021 7:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nibwo butumwa bw’ingenzi bukubiye mu biganiro byaraye bihuje Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Joe Biden uyobora Amerika. Icyakora Perezida Xi niwe wabwiye mugenzi we ko kumva ko u Bushinwa buzemera amabwiriza y’Amerika uko bishaka bitazashoboka.

Jinping avuga ko Amerika igomba kuzirikana ko u Bushinwa ari igihugu gikomeye, ko kugira ngo isi igire amahoro arambye kandi mu nyungu z’ibihugu byombi, ari ngombwa ko habaho imikoranire irimo ubwubahane.

Inama yahuje Abakuru b’ibi bihugu bikomeye kurusha ibindi ku isi yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

U Bushinwa bwabwiye Amerika ko ibihugu byombi nibikorana mu bwubahane, ari bwo isi izunguka mu buryo burambye, buri gihugu[u Bushinwa na Amerika]kikita ku bibazo byacyo ariko nanone ntikirenze ingohe ibiri kubera ku isi.

Ibibazo byugarije isi muri iki gihe ni byinshi ariko ku isonga hari mo kwikura mu ngaruka za COVID-19, ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, iterabwoba n’ibindi.

Amerika n’u Bushinwa nibyo bihugu by’ibihangange ku isi muri iki gihe

Mu rwego rwo kumwumvisha akamaro k’imikoranire irangwa n’ubwubahane, Perezida Xi yabwiye Biden ko igihugu cye kiteguye gukorana n’Amerika bagashyiraho itsinda ryo kureba uko imikoranire ‘yanozwa kurushaho.’

Iriya nama niyo ya mbere yo kuri ruriya rwego ihuje Abakuru b’Ibihugu byombi kuva Biden yajya ku butegetsi.

Perezida Biden we yabwiye Xi ko mu guhiganwa mu by’ubukungu no kugira ijambo ku isi, buri gihugu kigomba kwirinda ko byazavamo intambara yeruye.

Biden avuga ko byaba bibabaje kandi bitari mu nyungu z’ibi bihugu haramutse hari intambara yadutse ikuruwe n’umubano mubi hagati yabyo.

Yasabye u Bushinwa kwirinda kuzendereza Amerika k’uburyo bishobora kuvamo intambara.

Abivuze mu gihe hamaze iminsi ibihugu byombi birebana ay’ingwe kubera kutumvikana ku bwisanzure bwa Politiki muri Taiwan.

Abashinwa bavuga ko Taiwan ari Intara yabo, ko igomba kugendera ku mabwiriza y’i Beijing,  ariko i Washington bo bakavuga ko Taiwan igomba kuba igihugu kigendera ku mahame ya Demukarasi, u Bushinwa butinjiye mu mikorere yacyo.

Iki cyifuzo cy’Amerika ntigishobora kwemerwa i Beijing.

Taiwan ishobora kuba imbarutso y’intambara hagati ya Washington na Beijing…

Taiwan

Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa iherutse gusohora itangazo isaba Leta zunze ubumwe z’Amerika kwirinda kubukora mu jisho kuko byazazigiraho ingaruka.

Ni nyuma y’uko hari indege ya gisirikare y’Amerika yaguye muri Taiwan.

Icy gihe ibinyamakuru byo muri Taiwan byanditse ko iriya ndege yo mu bwoko bwa C-146A Wolfhound y’ingabo z’Amerika yahagurutse mu kigo cy’ingabo z’Amerika kiri mu Buyapani ahitwa Kadena igwa ku kibuga cyazo kiri Taipei muri Taiwan.

Yahamaze iminota 35 ipakururwamo ibyo yari izaniye ikigo cy’Abanyamerika kiri Taipei kitwa American Institute.

Ibi byarakaje ingabo z’u Bushinwa k’uburyo Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa yahagurutse yiyama Amerika iyibwira ko ibyiza ari ukwirinda ‘gukina n’umuriro.’

Umuvugizi w’ingabo z’u Bushinwa Col   Wu Qian yavuze ko ibyo Amerika ikora byose igomba kuzirikana ko Taiwan ari u Bushinwa kandi ko byatinda byatebuka izomekwa ku Bushinwa.

Yagize ati: “ Turasaba Amerika kwirinda kudushotora ikina n’umuriro. Nireke kudushotora binyuze mu bikorwa byo gukorana na Taiwan bigamije kudukora mu jisho.”

Col Wu avuga ko nta gihugu ku isi cyagombye gukerensa ubushobozi bw’u Bushinwa bwo kurinda ubusugire bwabwo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Bushinwa Col Wu Qian

Yashimangiye ko ibyo Amerika iri gukora bizakoraho Taiwan, ko ibyiza kuri yo ari ukwirinda gukomeza ubushotoranyi ifatanyije n’Amerika.

Ubushinwa busaba Amerika kwibuka ko hari amasezerano yagiranye nabwo asobanura uko yagombye kwitwara ku kibazo cya Taiwan.

TAGGED:AmerikaBidenBushinwafeaturedTaiwanXi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Murasira Yagiye Gutsura Umubano N’Ingabo Za Zimbabwe
Next Article Abantu Batanu Bafunzwe Bakekwaho Ibyaha By’Ubwicanyi No Gusibanganya Ibimenyetso
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?