U Bushinwa Bwateguye Akayabo Ko Kuzahura Ubukungu Bwabwo

Guverinoma y’u Bushinwa yateguye Miliyari $ 75 yo kashora mu bikorwa byo kuzamura ubukungu bwabwo bwagizweho ingaruka na COVID-19.

Ni amafaranga angana na Miliyari 500 z’amafaranga y’u Bushinwa yitwa Yuan.

Muri iki gihe ubukungu bw’u Bushinwa bwatangiye kuzamuka nyuma yo kuzahazwa na COVID-19 yabwibasiye guhera mu mpera z’umwaka wa 2019.

Ariya mafaranga yashyizwe mu kigega cya Leta cyo kuzamura ubukungu bw’u Bushinwa kugira ngo burebe ko bwakongera gusubira ku muvuduko bwahozeho  mbere ya 2019.

- Advertisement -

Kiriya kigega kizatangira gukora mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023.

u Bushinwa bufite imishinga ihambaye bugomba kuzahura

Nta makuru arambuye aratangwa ku mikorere ya kiriya kigega.

Ubuyobozi bw’u Bushinwa bushinwa bushinzwe imari n’umutungo bwirinze kugira icyo butangaza ku  mikorere y’iki kigega.

U Bushinwa ni igihugu cya kabiri gifite ubukungu buhambaye ku isi nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Icyakora u Bushinwa bufite ubukungu bukiri hasi cyane ugereranyije n’ubw’Amerika.

Urugero rubyemeza ni ingengo y’imari ya gisirikare buri gihugu gushyira mu gisirikare.

Mu mwaka wa 2019 Leta zunze ubumwe z’Amerika zikoresheje Miliyari $ 649 mu gihe u Bushinwa bwakoresheje Miliyari $261.

Abandika ikitwa Investopedia bavuga ko nyuma y’u Bushinwa hakurikiraho u Buhinde, u Burusiya na Arabie Saoudite.

Kuba ari ibihugu bikomeye ku isi, bituma bihora bihanganye, Amerika igashaka kwereka u Bushinwa ko ikiyoboye mu gihe nabwo buyereka ko igomba koga magazi kuko amazi atakiri yayandi.

U Bushinwa bwereka Amerika ko nabwo ku isi buvuga rikijyana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version