U Bufaransa bwatangaje ko nyuma y’ibiganiro byabaye ku wa Gatanu, u Bushinwa bwashimangiye ko bwemeye gukurikiza amavugurura y’i Kigali mu masezerano ya Montréal, agena igabanywa ry’imyuka yangiza ikirere izwi nka ‘hydrofluorocarbons’ (HFCs), iva mu byuma bikonjesha.
Iyo myuka ikurura ubushyuhe bw’izuba inshuro 1000 kurusha umwuka wa ‘Carbon Dioxide’ uzwi mu kugira uruhare mu ihindagurika ry’ibihe.
Ku wa Gatanu Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiranye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga na Chancelière w‘u Budage, Angela Merkel, na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa.
Baganiriye ku ngingo zirimo imihindagurikire y’ibihe no kurengera ibidukikije, hanibandwa ku nama ku mihindagurikire y’ibihe izaba ku wa 22 Mata n’izindi ziteganywa mu minsi iri imbere.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko Macron yaganiriye na Merkel na Xi kuri gahunda zo kurengera ibidukikije no guhagarika iyoherezwa mu kirere rya carbon.
Biti “Mu guhagarika ishoramari mu nganda zitunganya amakara, u Bushinwa buzatanga umusanzu ufatika mu kugera kuri iyo ntego. Perezida Xi yashimangiye gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya bitarenze umwaka wa 2030, anashimangira ishyirwaho ry’ingamba zifatika mu gihugu. U Bushinwa bwemeye gushyira mu bikorwa ibyavugururiwe i Kigali ku myuka ya HFC.”
Ibyavuguruwe ku masezerano ya Montreal hagakumirwa iriya myuka, byitezweho kugabanya dogere Celsius 0.5 ku izamuka ry’ubushyuhe bw’isi kugeza mu mpera z’iki kinyejana.
Ni igikorwa cyagaragaje ubushake bwo kuzagera ku ntego z’Amasezerano y’i Paris yasinywe mu 2015, ajyanye no gukora ku buryo igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’isi kitarenga dogere Celsius 2, intego ikaba ko icyo gipimo cyagera kuri dogere 1.5.
Amavugurura agaragaza ko ibihugu bikize bizashora imari mu gukora ibikoresho bisimbura ibyifashisha imyuka yangiza.
Ku wa 15 Ukwakira 2016 nibwo ibihugu hafi 200 byemeranyijwe kuri gahunda yo gukumira imyuka ya HFC yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, hemezwa gutangira gukoresha gaz karemano.
Abahanga bemeje ko mu gihe hatafatwa ingamba zihuse mu kurwanya no guhagarika ibikoresho byohereza imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, yazaba yariyongereye ku rugero rwa 95% mu mwaka wa 2050.
Bagaragaza ko gukoresha ibikoresho bikonjesha bitohereza imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba bihendutse, kuko bishobora gutuma abantu bazigama miliyali $2900 kugeza mu mwaka wa 2050.
Ibihugu bikize birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi byagombaga gutangira kugabanya ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha bikoresha HFC, kugeza ku 10% mu 2019.
Ibihugu nk’u Bushinwa, ibyo muri Amerika y’Amajyepfo n’ibindi bizatangira kugabanya ikoreshwa ry’ibi byuma mu 2024. U Bushinwa nk’igihugu gikora ibi byuma kurusha ibindi kizahagarika inganda zibikora nyuma ya 2029.
Ibindi bihugu birimo u Buhinde, Pakistan, Iran, Iraq bizagabanya ikoreshwa ry’iriya myuka mu 2028.