Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Bushinwa Bweretse Taiwan Ko Ikina N’Umuriro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

U Bushinwa Bweretse Taiwan Ko Ikina N’Umuriro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 December 2022 1:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Igisirikare cy’u Bushinwa cyakoze igikorwa bamwe bafashe nk’ubushotoranyi cyo kwinjiza indege 47 mu kirere cya Taiwan. Muri rusange indege 71 z’ingabo z’u  Bushinwa nizo zahagurikijwe ngo zikorere imyitozo mu kirere gikikije ikirwa cya Taiwan.

Igisirikare cya Taiwan cyatangaje ko ibyo ingabo z’u Bushinwa zakoze ari ubushotoranyi amahanga akwiye kwamagana.

Ubutegetsi bw’i Beijing bwatangaje ko bwakoze kiriya gikorwa mu rwego rwo kwereka Taiwan ko ibyo gukorana na Leta zunze Amerika bitazayihira.

Mu ndege 71, izigera kuri 60 zari indege zikomeye z’intambara zihigira umwanzi  haba ku butaka, mu kirere no mu mazi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Igisirikare cya Taiwan cyatangaje ko indege 47 z’u Bushinwa zarenze nkana umurongo ugabanya ikirere cy’ibihugu byombi zinjira mu cya Taiwan.

Kuba Amerika ifata Taiwan nk’igihugu kigenga birakaza cyane u Bushinwa.

Ubusanzwe Taiwan ituwe n’abantu miliyoni 24.

Imibare igaragaza ko kuva umwaka wa 2022 watangira, u Bushinwa bumaze kwinjira mu kirere inshuro 1700 mu gihe mu mwaka wa 2020 bwabikoze inshuro 14.

Ubutegetsi bwa Perezida Xi Jinping bwashyize imbaraga mu kuzamura igisirikare kandi abahanga bavuga ko u Bushinwa bufite umugambi w’igihe kirekire wo kuzigarurira Taiwan.

- Advertisement -

Mu minsi mike ishize, Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje itegeko rishimangira  ko Washington ishyigikiye ubutegetsi bwa Taiwan kandi izabufasha mu bya gisirikare igihe cyose bizaba ngombwa.

Iri tegeko ryiswe  National Defense Authorization Act.

Ubutegetsi bwa Amerika kandi bwatangaje ko hari Miliyani$ 100 zo gushyigikira igisirikare cya Taiwan.

Hashize amezi atanu hari izindi ndege 30 z’u Bushinwa  zinjiye mu kirere cya Taiwan.

TAGGED:BushinwafeaturedIngaboTaiwan
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese Raporo Ya UN Ishinja RDF Kujya Muri DRC Ifite Ishingiro?
Next Article Abitwaje Imihoro N’Impiri Bateye Umudugudu Wo Mu Ruhango
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?