U Bushinwa Bweretse Taiwan Ko Ikina N’Umuriro

Igisirikare cy’u Bushinwa cyakoze igikorwa bamwe bafashe nk’ubushotoranyi cyo kwinjiza indege 47 mu kirere cya Taiwan. Muri rusange indege 71 z’ingabo z’u  Bushinwa nizo zahagurikijwe ngo zikorere imyitozo mu kirere gikikije ikirwa cya Taiwan.

Igisirikare cya Taiwan cyatangaje ko ibyo ingabo z’u Bushinwa zakoze ari ubushotoranyi amahanga akwiye kwamagana.

Ubutegetsi bw’i Beijing bwatangaje ko bwakoze kiriya gikorwa mu rwego rwo kwereka Taiwan ko ibyo gukorana na Leta zunze Amerika bitazayihira.

Mu ndege 71, izigera kuri 60 zari indege zikomeye z’intambara zihigira umwanzi  haba ku butaka, mu kirere no mu mazi.

- Advertisement -

Igisirikare cya Taiwan cyatangaje ko indege 47 z’u Bushinwa zarenze nkana umurongo ugabanya ikirere cy’ibihugu byombi zinjira mu cya Taiwan.

Kuba Amerika ifata Taiwan nk’igihugu kigenga birakaza cyane u Bushinwa.

Ubusanzwe Taiwan ituwe n’abantu miliyoni 24.

Imibare igaragaza ko kuva umwaka wa 2022 watangira, u Bushinwa bumaze kwinjira mu kirere inshuro 1700 mu gihe mu mwaka wa 2020 bwabikoze inshuro 14.

Ubutegetsi bwa Perezida Xi Jinping bwashyize imbaraga mu kuzamura igisirikare kandi abahanga bavuga ko u Bushinwa bufite umugambi w’igihe kirekire wo kuzigarurira Taiwan.

Mu minsi mike ishize, Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje itegeko rishimangira  ko Washington ishyigikiye ubutegetsi bwa Taiwan kandi izabufasha mu bya gisirikare igihe cyose bizaba ngombwa.

Iri tegeko ryiswe  National Defense Authorization Act.

Ubutegetsi bwa Amerika kandi bwatangaje ko hari Miliyani$ 100 zo gushyigikira igisirikare cya Taiwan.

Hashize amezi atanu hari izindi ndege 30 z’u Bushinwa  zinjiye mu kirere cya Taiwan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version