U Bushinwa Bwiteguye Intambara Kuri Taïwan

Minisiteri y’ingabo z’u Bushinwa yaraye itanze gasopo kuri Taïwan ko niyemera gushukwa n’Amerika igatangaza ko ari igihugu cyigenga izaba itangije intambara kandi ko iyo ntambara izasiga Taiwan yometswe ku Bushinwa mu buryo budasubirwaho.

Iby’iki cyemezo cy’i Beijing byaraye bitangajwe na Minisitiri w’ingabo z’u Bushinwa witwa General Wei Fenghe niwe wabivuze.

Fenghe yavuze ko u Bushinwa buzarwana umuhenerezo kugira ngo Taiwan itazahirahira ngo yiyite igihugu kigenga.

U Bushinwa n’Amerika ni ibihugu bya mbere bikomeye ku isi.

- Advertisement -

Ntibijya bibura ikibazo runaka bitavugaho rumwe ariko cyane cyane ku bikagirana ikibazo kuri ejo hazaza ha Taïwan.

U Bushinwa buvuga ko Taïwan ari Intara yayo kandi ko ntawe ugomba kubivuga ukundi.

Hashize igihe indege za gisirikare z’u Bushinwa zica mu kirere cya Taïwan kandi ibi hari bamwe birakaza barimo n’Abanyamerika.

Minisitiri w’ingabo z’u Bushinwa  General Wie Fenghe avuga ko u Bushinwa nta kindi buzakora uretse gutangiza intambara yeruye kuri Taiwan kuko nta butagize ngo ireke ibyo irimo.

Ati : « Abashaka ko Taiwan yigenga barashaka intambara izaterwa no gushaka kunyaga u Bushinwa imwe mu Ntara zayo. Icyakora ntibazabigeraho. »

Minisitiri w’ingabo z’u Bushinwa General Wei Fenghe

Yunzemo ko abibwira ko bazatatanya Abashinwa, bagaca u Bushinwa mo ibice, bibeshya.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Wei avuga ko icyaba kiza ku mpande zose ari uko Amerika yabana neza n’u Bushinwa, ikirinda kwivanga mu bitayireba, ikareka u Bushinwa bugakora ibibufitiye inyungu.

Asanga umubano mwiza hagati y’u Bushinwa n’Amerika ari ingenzi kugira ngo isi yose itekane.

u Bushinwa bufata Taiwan nk’Intara yabwo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version