Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Bwongereza Bugiye Gusuzuma Icyemezo Cyafunze Ingendo Ziva Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Bwongereza Bugiye Gusuzuma Icyemezo Cyafunze Ingendo Ziva Mu Rwanda

admin
Last updated: 19 August 2021 5:39 pm
admin
Share
SHARE

Ambasaderi mushya w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yijeje isuzuma rishya ry’icyemezo gikumira ingendo ziva mu Rwanda, kimaze amezi asaga arindwi bijyanye n’icyorezo cya COVID-19.

U Bwongereza bwashyize u Rwanda kuri ‘Red List’ cyangwa urutonde rutukura guhera ku wa 29 Mutarama 2021. Rugaragaraho ibihugu umuntu ubiturutsemo cyangwa wabinyuzemo mu minsi 10 ishize, atemererwa kwinjira mu Bwongereza cyangwa Ireland. Kereka igihe ari umwenegihugu cyangwa afite icyemezo cyo guturayo.

Ni amabwiriza anareba ibihugu byinshi byo muri aka karere birimo Uganda, u Burundi, Tanzania na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, ambasaderi Omar Daair, yavuze ko ari icyemezo cyafashwe mu gihe ibintu byinshi byari bitarasobanuka ku Rwanda n’akarere. Hari ku bwa ambasaderi Joanne Lomas.

Yagize ati “Mbere hari ikibazo cy’inkingo nke cyane, nta buryo bwo gupima abantu benshi, hari amakuru make cyane cyane ku bijyanye n’uko coronavirus yihinduranyije yaba ihari. Ubu dukomeza gusesengura amakuru yose, icyemezo kizakomeza gusuzumwa.”

Mu isuzuma ry’abantu benshi riheruka, byagaragaye ko mu Rwanda hari coronavirus zihinduranyije za Delta yabonetse bwa Mbere mu Buhinde, Epsilon yagaragaye bwa mbere muri California, Beta yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo, Eta yabonetse bwa mbere mu Bwongereza na Nigeria n’indi itazwi.

Izo zikiyongera kuri ya Coronavirus yahereye mu Bushinwa.

Gusa bijyanye na Guma mu rugo iheruka gushyirwaho no kuba abantu benshi bamaze gukingirwa COVID-19 ku buryo barimo gusatira miliyoni imwe, Ambasaderi Daair yavuze ko hari intambwe ifatika yatewe.

Ati “Mperutse gukurikira Minisitiri w’ubuzima agaruka ku mibare y’uburyo ibintu bihagaze mu Rwanda, twavuga ko igipimo cy’ubwandu bushya kiri hasi cyane, kandi turimo kubona ko inkubiri ya gatatu y’ubwandu isa n’iyasubiye ku murongo, bikaba ari ikintu cyiza.”

“Dukomeza kohereza ayo makuru i London, icyemezo gifatwa n’inzego zacu z’ubuzima zishingiye ku bipimo by’ubwandu n’abapimwa, bazakomeza kubirebaho bafate icyemezo gikwiye bijyanye n’ubuzima, ariko ndahamya ko birimo kugana mu cyerekezo cyiza hano.”

Ni icyemezo yavuze ko kitagira ingaruka ku banyarwanda gusa, ahubwo n’Abongereza igihe bashaka kuza muri aka karere mu biruhuko, mu bucuruzi cyangwa mu bikorwa bijyanye n’uburezi.

TAGGED:COVID-19featuredOmar Daairu Bwongereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa Airtel Muri Afurika Yahembwe Nk’Umuyobozi W’Ubucuruzi W’Umwaka
Next Article Itegeko Ryo Gukina Shampiyona Abakinnyi Babana Ryakuweho
1 Comment
  • Pingback: U Bwongereza Bwagumishije u Rwanda Ku Rutonde Rutukura, Rwima Agaciro Inkigo Mu Bihugu Byinshi - Taarifa

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?