U Bwongereza Bugiye Gusuzuma Icyemezo Cyafunze Ingendo Ziva Mu Rwanda

Ambasaderi mushya w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yijeje isuzuma rishya ry’icyemezo gikumira ingendo ziva mu Rwanda, kimaze amezi asaga arindwi bijyanye n’icyorezo cya COVID-19.

U Bwongereza bwashyize u Rwanda kuri ‘Red List’ cyangwa urutonde rutukura guhera ku wa 29 Mutarama 2021. Rugaragaraho ibihugu umuntu ubiturutsemo cyangwa wabinyuzemo mu minsi 10 ishize, atemererwa kwinjira mu Bwongereza cyangwa Ireland. Kereka igihe ari umwenegihugu cyangwa afite icyemezo cyo guturayo.

Ni amabwiriza anareba ibihugu byinshi byo muri aka karere birimo Uganda, u Burundi, Tanzania na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, ambasaderi Omar Daair, yavuze ko ari icyemezo cyafashwe mu gihe ibintu byinshi byari bitarasobanuka ku Rwanda n’akarere. Hari ku bwa ambasaderi Joanne Lomas.

- Advertisement -

Yagize ati “Mbere hari ikibazo cy’inkingo nke cyane, nta buryo bwo gupima abantu benshi, hari amakuru make cyane cyane ku bijyanye n’uko coronavirus yihinduranyije yaba ihari. Ubu dukomeza gusesengura amakuru yose, icyemezo kizakomeza gusuzumwa.”

Mu isuzuma ry’abantu benshi riheruka, byagaragaye ko mu Rwanda hari coronavirus zihinduranyije za Delta yabonetse bwa Mbere mu Buhinde, Epsilon yagaragaye bwa mbere muri California, Beta yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo, Eta yabonetse bwa mbere mu Bwongereza na Nigeria n’indi itazwi.

Izo zikiyongera kuri ya Coronavirus yahereye mu Bushinwa.

Gusa bijyanye na Guma mu rugo iheruka gushyirwaho no kuba abantu benshi bamaze gukingirwa COVID-19 ku buryo barimo gusatira miliyoni imwe, Ambasaderi Daair yavuze ko hari intambwe ifatika yatewe.

Ati “Mperutse gukurikira Minisitiri w’ubuzima agaruka ku mibare y’uburyo ibintu bihagaze mu Rwanda, twavuga ko igipimo cy’ubwandu bushya kiri hasi cyane, kandi turimo kubona ko inkubiri ya gatatu y’ubwandu isa n’iyasubiye ku murongo, bikaba ari ikintu cyiza.”

“Dukomeza kohereza ayo makuru i London, icyemezo gifatwa n’inzego zacu z’ubuzima zishingiye ku bipimo by’ubwandu n’abapimwa, bazakomeza kubirebaho bafate icyemezo gikwiye bijyanye n’ubuzima, ariko ndahamya ko birimo kugana mu cyerekezo cyiza hano.”

Ni icyemezo yavuze ko kitagira ingaruka ku banyarwanda gusa, ahubwo n’Abongereza igihe bashaka kuza muri aka karere mu biruhuko, mu bucuruzi cyangwa mu bikorwa bijyanye n’uburezi.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version