Nyuma y’amajwi y’abantu batashakaga ko Johnston Busingye agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kubera ko ubwo yari Minisitiri w’ubutabera n’Intumwa nkuru ya Leta yemeje ko igihugu cye cyishyuye indege yazanye Paul Rusesabagina, ubu u Bwongereza bwemeje ko ibyo bitakwitabwaho ahubwo ko Busingye abaye Ambasaderi w’u Rwanda i London.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda witwa Omar Daair niwe watangarije The East African ko u Bwongereza bwemeje ko Johnston Busingye ahagararira u Rwanda i London.
Johnston Busingye yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza taliki 31, Kanama, 2021.
Kuva yahabwa uriya mwanya ntiyashoboye gutangira inshingano ze kubera ko i London babanje kutakira inyandiko zimwemerera gukora kariya kazi kubera ibyavugwaga n’abantu twavuze mu ntangiriro z’iyi nkuru.
Inkuru y’uko u Bwongereza bwemeye ko Johnston Busingye ahagararira u Rwanda i London itangajwe mu gihe hasigaye amezi macye ngo mu Rwanda hateranire Inama y’Abakuru b’ibihugu naza Guverinoma bagize Umuryango uhuriye ku Cyongereza witwa Commonwealth.
Iyinama izatangira taliki 20 Kamena, 2022.
Abatarashakaga ko Busingye ahagararira u Rwanda mu Bwongereza basaba ahubwo ko yashyirwa ku rutonde rw’abantu bahungabanyije uburenganzira bwa muntu, urwo rutonde rwiswe Magnitsky, rukaba rugena n’ibihano bigenerwa abo bantu.
Ambasaderi Daair uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda avuga ko Busingye azatangira akazi ke mu gihe cya vuba gishoboka.
Omari yabwiye The East African ati: “ Ibihugu bigira uko biganira ku bibazo bifitanye kandi bisaba igihe gishobora gutandukana bitewe n’ibihugu n’imikoranire yabyo. Sinshaka kuvuga byinshi ku byo twakoranye n’u Rwanda kuri iyi ngingo ariko nababwira ko ibiganiro byageze ku cyemezo cy’uko Johnston Busingye yemezwa. Nababwira ko twiteguye kumwakira i London bidatinze kandi bagenzi bacu bari mu Bwongereza biteguye gukorana neza nawe mbere ya CHOGM.”
Kugira ngo ibi byose bibe, byatangiye ubwo bamwe bumvaga ko Perezida Kagame yagize Busingye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza bahita batangira kuvuga ko u Bwongereza budakwiye kumwakira,.
Bavugaga ko yagize uruhare rutaziguye mu ifatwa n’izanwa rya Paul Rusesabagina u Rwanda rwashinjaga kwica abaturage barwo.
Rusesabagina yarafashwe azanwa mu Rwanda rwishyuye nk’uko Busingye yigeze kubibwara Al Jazeera.
Yaraburanye ahamwa na bimwe mu byaha ubushinjacyaha bwamuregaga akatirwa gufungwa imyaka 25.
Urubanza rwe rwamaze amezi arindwi.
Yashinjwaga uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda hagati ya 2018 na 2019 bigahitana abaturage bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.
Nyuna y’uko hari abantu bavuze ko bidakwiye ko u Rwanda rwohereza Busingye, rwo rwanze kumusimbuza undi, ruvuga ko abatamushaka ari abatarishimiye ko Rusesabagina aburanishwa ku byaha yakoze kandi ko ibyo ntaho bihuriye n’umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza.
N’ikimenyimenyi Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair avuga ko igihugu cye kitigeze gufata ikibazo cya Rusesabagina nk’ikibazo cyazana igitotsi hagati yabwo n’u Rwanda ahubwo ngo rwarebye uko ibinitu byose biteye none rwafashe umwanzuro wo kwemera ko Johnston Busingye aruhagararira mu Bwongereza.
Busingye agiye guhagararira u Rwanda mu Bwongereza asimbuye Ambasaderi Yamina Karitanyi usigaye uyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe gushinzwe gucukura amabuye, petelori na kariyeri.