Banki Y’Isi Yasuzumye Uko U Rwanda Rukoresha Inguzanyo Iruha

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yaraye yakiriye intumwa za Banki y’Isi zaje kureba uko u Rwanda rukoresha inkunga n’inguzanyo iruha.

Yazakiriye bagirana ibiganiro birambuye byagarutse cyane ku mikoreshereze y’inkunga n’inguzanyo iriya Banki iha u Rwanda ngo rushyire mu bikorwa gahunda zarwo mu by’ubukungu.

Banki y’Isi itera u Rwanda inkunga mu nzego zirimo ubuhinzi, iby’ingufu n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Muri iki giheu Rwanda, n’amahanga muri rusange, ruri kwivana buhoro buhoro mu ngaruka za COVID-19, Banki y’Isi iri kurufasha muri uw murongo.

- Advertisement -

Mu ntangiriro za Gashyantare, 2022, hari raporo iyi Banki yasohoye yitwa Rwanda Economic Update(REU18) yerekana ko umusaruro mbumbe warwo wazamutse ugera kuri 11.1%  urebye uko byagenze mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2021.

Ni intera ndende rwazamutseho ugereranyije n’uko byari biri muri ariya mezi mu mwaka wa 2020 ubwo COVID-19 yacaga ibintu.

Ikindi ni uko urwego rw’inganda narwo rwazamutseho 16.5% mu gihe ubuhinzi bwazamutseho 6.8%.

Ibihingwa ngengabukungu u Rwanda rugurisha mu mahanga ni ukuvuga ikawa, icyayi, ndetse n’amabuye y’agaciro nka wolfram na gasegereti nabyo umusaruro wazamutse ku kigero cya 35% mu mezi icyanda y’umwaka wa 2021.

Inyandiko iri ku rubuga rwa Banki y’isi, ishami ry’u Rwanda, ivuga ko n’ubwo ibintu bimeze gutyo hakiri ikibazo cy’ubushomeri mu baturage kandi ngo COVID-19 yatumye hari abantu baba abashomeri kubera gutakaza akazi.

Banki y’isi ivuga ko n’ubwo umusaruro mbumbe w’abaturage wazamutse ariko haracyari ikibazo cy’ubushomeri kubera ko bugera cyangwa bukarengaho gato ijanisha rya 13%.

Abenshi mu batagira akazi mu Rwanda ni ab’igitsina gore.

Rolande Pryce uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda ati: “Mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bugaragaza ko igihugu kiri kwivana neza mu ngaruka za COVID-19, Guverinoma icyeneye gukomeza kuzamura uburyo bwo guhanga akazi kandi abaturage babayeho nabi kurusha abandi bakaba ari bi bahamwa umwanya wa mbere mu gushyirirwaho gahunda zo kubazamura. Abo biganjemo abagore…”

Ya raporo twavuze haruguru, ivuga ko urwego rw’ubucuruzi bugomba guhabwa imbaraga kugira ngo intego u Rwanda rwihaye zirimo n’iyo kuzamura abafite imibereho mibi zizagerweho mu mwaka wa 2035.

Umwe mu bahanga w’iyi Banki witwa Calvin Djiofack avuga ko u Rwanda rugomba kongera kwagura ubucuruzi rufitanye n’amahanga cyane cyane abaturanyi kugira ngo uru rwego rutere imbere kandi bizamure n’imyubakire y’ibikorwa remezo rukoresha muri ubwo buhahirane.

Raporo  REU18 ivuga ko ikindi kibazo u Rwanda rufite ari uko hari igihe rwamaze rwarafunze imipaka yarwo na bimwe mu bihugu bituranye bituma hari igice runaka cy’ubukungu bwarwo kidindira.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version