Afurika ni umugabane ukennye kurusha iyindi muri rusange. Icyakora iyo urebye uko ubukungu bwa bimwe mu bihugu byayo buzamuka, ubona ko mu gihe kiri imbere, Afurika izaba ikize bigaragara!
Mu kubireba gutya, hari abahanga babona ko ibihugu bitatu byo mu Munsi y’Ubutayu bwa Sahara biri mu bitanga icyizere cy’iterambere rirambye ndetse ko biri guhanganira kuba ubuturo bw’abaherwe bakomeye haba muri Afurika ubwayo no ku isi muri rusange.
Ibyo bihugu ni u Rwanda, Ibirwa bya Maurice na Uganda.
Imibare yerekana ko abikorera ku giti cyabo muri Afurika bafite umutungo ubariwe hamwe ungana na Miliyari 2,100$.
Ni amafaranga yakugora cyane kuyashyira mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda!
Uko bigaragara kandi azakomeza kwiyongera ndetse yikube inshuro zigera kuri eshatu mu myaka icumi iri imbere.
Uko kwiyongera guherutse no gutangazwa muri raporo yiswe Africa Wealth Report.
Amwe mu mapaji y’iyi raporo avuga ko mu myaka icumi iri imbere, ubukungu bw’ibihugu by’Afurika buziyongera ku kigero cya 38% bukava kuri Miliyari 2,100 $ bukagera kuri Miliyari 3000$.
Uku kwiyongera kuzaterwa n’ingufu z’ikoranabuhanga n’ubunyamwuga by’abakozi bo muri Afurika bazagenda bajijukira gukora no kuzigama gahoro gahoro….
Ya raporo twavuze haruguru yerekana ko iterambere ry’ubukungu rishingiye ku bikorera ku giti cyabo rizarushaho kuzamuka mu bihugu bicye by’Afurika ari byo u Rwanda, ibirwa bya Maurice na Uganda.
Ni izamuka riteganyijwe ku kigero kiri hejuru ya 60%, byibura.
Umugabo uri mu bakire bacye b’Abirabura bo muri Afurika y’Epfo witwa Vusi Thembekwayo, uyobora ikigo kitwa MyGrowthFund Venture Partners avuga ko ubusanzwe Afurika mu bukire bwayo igabanyijemo ibice bibiri.
Hari Afurika y’Epfo mu bukire by’Abirabura mu nsi y’Ubutayu bwa Sahara na Misiri na Maroc muri Afurika y’Abarabu mu Majyaruguru.
Ibyo ari byo byose ariko, Thembekwayo ntayobewe ko hari ibindi bihugu biri kurya isataburenge Afurika y’Epfo harimo n’ibitayituye kure nk’Ibirwa bya Maurice n’ibya Seychelles.
Muri iki gihe imibare ivuga ko Afurika ifite abakire bafite amadolari y’Amerika agera cyangwa arenga miliyoni bagera 136,000.
Taarifa iherutse kwandika inkuru ivuga ko muri aba bantu, harimo Abanyarwanda 850!
Mu bantu 136,000 bafite byibura miliyoni y’amadolari, harimo abantu 305 bafite miliyoni z’amadolari zibarirwa mu majana.
Abatunze miliyari z’amadolari y’Amerika muri Afurika ni abantu 21, kandi 15 muri bo ni Abanya Afurika y’Epfo.
Abantu 10 muri bo ntibaba muri Afurika y’Epfo.
Ku byerekeye u Rwanda, abahanga mu bukungu muri Afurika bavuga ko iki gihugu umuvuno wacyo ari uwo gukurura abakire bakomeye ku isi bakarushoramo imari bitaba ibyo bakarusura kenshi.
Kurusura ndetse byabaye intero ikomeye u Rwanda rushishikariza amahanga gushyira mu bikorwa.
Ni muri gahunda rwise Visit Rwanda.
Rufitanye amasezerano n’ubuyobozi bw’amakipe akomeye mu Burayi ari yo Arsenal na Paris Saint Germain avuga ko abakinnyi bayo bagomba kwimbara imyenda yanditseho ‘ Visit Rwanda’, abayibonye bakazaza kureba icyo gihugu Messi, Mbappé, Neymar na Ramos bambara iyo ari cyo.
Imibare yatangajwe na Banki y’Isi mu mwaka wa 2018 yerekana ko abantu miliyoni 1,7 basuye u Rwanda barwinjiriza miliyoni 528$ ni ukuvuga agera ku 8% y’izamuka ugereranyije na miliyoni 438$ yinjijwe n’abasuye u Rwanda mu mwaka wa 2017.
I Kigali bafite umugambi wo kuzamura urwego rw’ubukerarugendo k’uburyo mu mwaka wa 2024 u Rwanda ruzasurwa n’abantu benshi bazarwinjiriza miliyoni 800 $.
Uretse ibyiza rufite bituma rusurwa, u Rwanda rufite umutekano abantu benshi batangarira!
Clare Akamanzi uyobora Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB, guhera mu mwaka wa 2017 yigeze kubwira Jeune Afrique ko intego y’u Rwanda ari ukuba igihugu giha ikaze ukigannye wese akaza yisanga, agatekana kandi akakirwa n’abantu bacyeye biyubashye, ari bo Abanyarwanda.
Mu rwego rwo guha umukiliya wifite serivisi nziza atazibagirwa aho azajya hose, mu Kinigi hubatswe hoteli y’Umunya Afurika y’Epfo yiswe One&Only Gorilla’s Nest iha uyirayemo ibyo umuntu wese wifite ashobora gukenera cyangwa kwifuza.
Umuntu uje afite gahunda yo kujya kuyibamo iyo ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe aba afite uburenganzira bwo guhabwa kajugujugu ikamugezayo.
Ni urugendo rw’iminota 25.
Icyakora ni hoteli yigonderwa n’umugabo igasiba undi kuko uyirayemo aba agomba kwishyura hagati ya $ 3,500 na $10,500.
Ni hagati ya Miliyoni 3,5 na Miliyoni 10,500 ku ijoro rimwe!
One&Only Gorilla’s Nest ni hoteli yubatswe n’ibigo bibiri ari byo Atlantis The Palm y’i Dubaï n’ikigo Atlantis Paradise Island cyo mu Birwa bya Bahamas.
Iba no mu Birwa bya Maurice no muri Afurika y’Epfo.
U Rwanda rufite n’izindi hoteli zihanitse cyane zirimo iyitwa Bisate na Magashi Lodges z’ibigo byo muri Botswana byitwa Wilderness Safaris (zifite agaciro ka Miliyoni 102 z’ama Euros), Hoteli yitwa Kwitonda Lodge ifite agaciro ka Miliyoni 25 $ yubatswe n’Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo kitwa Singita gifitwemo imigabane n’umuherwe w’Umunyamerika witwa muri kiriya gihugu witwa Paul Tudor Jones.
Uyu afite na Hoteli yitwa Kataza House nayo ikorera mu Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ikindi cyerekana ko u Rwanda rwiyemeje kuba icyerekezo cy’abifite benshi ku isi ni uko ruri kubaka ikibuga cy’indege kizaba ari kinini kandi gifite ikoranabuhanga kurusha byinshi by’Afurika.
Cyagenewe ingengo y’imari ingana na Miliyoni 400$.
Kigali Convention Centre nayo yaje ari agahebuzo.
Ni inzu yuzuye mu mwaka wa 2016. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2,600.
Icungwa n’ikigo kitwa Radisson.
Amafaranga u Rwanda rwinjije aturutse mu bukerarugendo guhera mu mwaka wa 2014 yarazamutse ava kuri Miliyoni 33 $ agera kuri Miliyoni 55$ mu mwaka wa 2018.
Amafoto@singita.com