Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Mu Myiteguro Yo Gukingira COVID-19 Abafite Hagati y’Imyaka 5-11
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Rwanda Mu Myiteguro Yo Gukingira COVID-19 Abafite Hagati y’Imyaka 5-11

admin
Last updated: 20 December 2021 6:04 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko u Rwanda rwifuza gukingira abantu benshi bashoboka, ku buryo inkingo zigenewe abana bafite hagati y’imyaka 5-11 nizijya ku isoko nazo zizahita zitangira gutangwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yagarukaga ku myanzuro ya guverinoma igamije guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, iteganya ko kujya ahantu henshi mu Mujyi wa Kigali bisaba kuba warakingiwe.

Yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu ko hafi abantu bose muri Kigali bakingiwe, ari nacyo cyatumye ibyemezo byo gukumira ubwandu bushya nubwo byakajijwe, “byari no kuba bikaze kurushaho” iyo nkingo zatanzwe ziba ari nke.

Minisitiri Ngamije yavuze ko kugeza ubu inkingo zihari zihagije ku buryo abantu bakwiye kwikingiza, cyane zanagejejwe “mu byaro iyo kure hose.”

Yakomeje ati “N’ahandi tutaragera ku mibare myiza nk’iya Kigali kandi inkingo bazifite, hoye kugira uwivutsa ayo mahirwe yo kugira ngo akingirwe, twese igihugu tugere kuri 70% tunarenze.”

“Nta n’impamvu yo kutarenza kuko uko inkingo zizaboneka n’iyo mibare tuzayizamura kugeza igihe n‘abana bafite hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 11, ubu dutegereje ko inkingo z’abana zikozwe ku buryo nyine ruba ari urukingo rw’umwana, ruzapfa kugera ku isoko, leta izarushaka.”

Mu ntangiro z’Ugushyingo nibwo Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, US FDA, cyemeje bidasubirwaho ko urukingo rwa Pfizer-BioNTech rushobora guhabwa abana bafite hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 11.

Nabo bahabwa inkingo ebyiri hagati yazo hakajyamo iminsi nibura 21, ariko buri rukingo rukagira Microgram (µg) 10. Ni mu gihe abana bafite imyaka 12 kuzamura bo mu rukingo bahabwa habamo 30 µg.

Kugeza ubu abaturarwanda bakingiwe byuzuye ni 36% ndetse uyu mwaka uzarangira nibura hamaze gukingirwa 40%. Hari icyizere ko umwaka utaha uzarangira hamaze gukingirwa 70%.

Abahawe urukingo rwa mbere ni miliyoni 7.2, abakingiwe byuzuye ni miliyoni 4.8 mu gihe abahawe urukingo rushimangira basaga ibihumbi 47.

 

TAGGED:COVID-19Daniel NgamijefeaturedInkingoPfizer
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article 11 Mu Bafatanywe Ibyo Guturitsa Kigali City Tower Bagiye Gufungwa Iminsi 30 Y’Agateganyo
Next Article Mu Rwanda Hagiye Kubakwa Ibigo 30 By’Icyitegererezo Mu Myuga n’Ubumenyingiro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?