U Rwanda Mu Myiteguro Yo Gukingira COVID-19 Abafite Hagati y’Imyaka 5-11

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko u Rwanda rwifuza gukingira abantu benshi bashoboka, ku buryo inkingo zigenewe abana bafite hagati y’imyaka 5-11 nizijya ku isoko nazo zizahita zitangira gutangwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yagarukaga ku myanzuro ya guverinoma igamije guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, iteganya ko kujya ahantu henshi mu Mujyi wa Kigali bisaba kuba warakingiwe.

Yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu ko hafi abantu bose muri Kigali bakingiwe, ari nacyo cyatumye ibyemezo byo gukumira ubwandu bushya nubwo byakajijwe, “byari no kuba bikaze kurushaho” iyo nkingo zatanzwe ziba ari nke.

Minisitiri Ngamije yavuze ko kugeza ubu inkingo zihari zihagije ku buryo abantu bakwiye kwikingiza, cyane zanagejejwe “mu byaro iyo kure hose.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “N’ahandi tutaragera ku mibare myiza nk’iya Kigali kandi inkingo bazifite, hoye kugira uwivutsa ayo mahirwe yo kugira ngo akingirwe, twese igihugu tugere kuri 70% tunarenze.”

“Nta n’impamvu yo kutarenza kuko uko inkingo zizaboneka n’iyo mibare tuzayizamura kugeza igihe n‘abana bafite hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 11, ubu dutegereje ko inkingo z’abana zikozwe ku buryo nyine ruba ari urukingo rw’umwana, ruzapfa kugera ku isoko, leta izarushaka.”

Mu ntangiro z’Ugushyingo nibwo Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, US FDA, cyemeje bidasubirwaho ko urukingo rwa Pfizer-BioNTech rushobora guhabwa abana bafite hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 11.

Nabo bahabwa inkingo ebyiri hagati yazo hakajyamo iminsi nibura 21, ariko buri rukingo rukagira Microgram (µg) 10. Ni mu gihe abana bafite imyaka 12 kuzamura bo mu rukingo bahabwa habamo 30 µg.

Kugeza ubu abaturarwanda bakingiwe byuzuye ni 36% ndetse uyu mwaka uzarangira nibura hamaze gukingirwa 40%. Hari icyizere ko umwaka utaha uzarangira hamaze gukingirwa 70%.

Abahawe urukingo rwa mbere ni miliyoni 7.2, abakingiwe byuzuye ni miliyoni 4.8 mu gihe abahawe urukingo rushimangira basaga ibihumbi 47.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version