Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle yabwiye Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) mu Nteko Ishinga Amategeko ko u Rwanda rufite gahunda yo kubyaza imirasire y’izuba amashanyarazi angana na megawatt 200.
Abimana avuga ko hari gukorwa ibiganiro by’ibanze bizavamo inyigo y’uko ayo mashanyarazi azatunganywa akanakoreahwa.
Ati “Ni inyigo kandi bisaba ko ubona aho ushyira za ‘panneaux solaires’, ukareba uko zizahuzwa n’amashanyarazi asanzwe. Iyo nyigo ni yo izatwereka niba bizakunda tukabona megawatt 200″.
Yasobanuye ko n’ubwo iyo nyigo iri gukorwa, bigaragara ko izo megawatt 200 zishobora kuboneka, ariko ikaba ari yo igomba kubanza kubyemeza.
Uyu muyobozi yirinze kuvuga ko ibyuma bitunganya amashanyarazi biyavanye mu mirasire bizashyirwa mu Burasirazuba icyakora bisanzwe bizwi ko aka gace ari ko hagira imirambi ishyuha kurusha ahandi.
Abimana Fidele ati: “Icyo twavuganye n’abakora inyigo ni uko bagomba kuturebera ha hantu hari ubutaka tudakoresha. Twumva ari bwo butaka twaheraho. Tuzi ko hano mu Rwanda hari ubutaka butera, hari imanga ziri aho, uwabona nk’aho byafasha kugira ngo tutabangamira ibindi bikorwa by’ubuhinzi, aho abantu baturiye n’ibindi nk’ibyo.”
Yavuze ko hari n’uburyo ibikoresho bihindura imirasire y’izuba byashyirwa no kuri Nyabarongo kuko hari ikoranabuhanga rishyira hejuru y’amazi panneaux solaires ariko ibyo byose ngo biri nyigo.
Yasobanuye ko ingano y’amashanyarazi igihugu gikeneye yiyongera cyane cyane kubera inganda bityo igihugu kikaba kigomba gushaka ahandi have amashanyarazi.
Ati “Amashanyarazi uko uyakenera bigenda bihinduka umwaka ku wundi, twumva rero izo megawatt 200 tuzibonye twaba dushobora kuba twihagije tukagira n’ayo dusagurira n’abandi.”
U Rwanda rusanzwe rufite imishinga y’amashanyarazi migari irimo Nyabarongo II, Rusizi III, yose yitezweho gutanga amashanyarazi menshi ku gihugu.
Biteganyijwe ko inyigo y’ibanze ku mushinga w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba izarangirana na 2025.
Politike y’urwego rw’ingufu yatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri Gashyantare 2025 igaragaza ko inganda zitunganya amashyanyarazi mu Rwanda zigeze ku bushobozi bwa megawatt 406,4.
Mu mashanyarazi ari mu muyoboro mugari harimo 49,6% aturuka ku ngufu zisazura, mu gihe akomoka ku mirasire y’izuba ari ku muyoboro mugari ari 1,3%.
Ibyavuye mu bushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo, EICV7, bigaragaza ko ingo zifite amashanyarazi ari 72%, muri zo 22% zigacana akomoka ku mirasire y’izuba.