Inzego zitandukanye mu Rwanda ziyemeje kurushaho gufatanya mu korohereza abafite ubumuga bwo kutabona, ngo babashe kugerwaho n’ibihangano bisohorwa, binyuze mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Marrakesh muri Maroc ku wa 27 Kamena 2013.
Muri Nzeri 2020 nibwo hatowe Itegeko ryemeza ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye ku Masezerano y’i Marrakesh, yorohereza abafite ubumuga bwo kutabona, abatabona neza cyangwa batabasha gusoma inyandiko zicapye, kubona ibihangano byasohowe.
Ateganya ko ko inzego zibifitiye uburenganzira, zitabanje kubisabira uruhushya ba nyiri umutungo mu by’ubwenge, zishobora gukora kopi y’inyandiko mu rurimi rufasha abatabona nka Braille, zikazigeza ku bagenerwabikorwa mu gihe bitagamije inyungu.
Muri iki cyumweru hateranye inama yateguwe na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO (CNUR), harebwa ahakiri imbogamizi zituma abatabona batagerwaho n’ibihangano bisohorwa, mu buryo bujyanye n’ubumuga bwabo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko iyi Minisiteri yiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bose, kugira ngo abana bafite ibbazo byihariye bitabweho uko bikwiye mu burezi.
Ni ibikorwa ngo bijyana no kuboneka kw’ibikoresho bifashisha mu kwiga, cyane cyane bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ibihangano bishobora gusomwa n’abatabona biracyari bike
Nubwo aya masezerano yemejwe mu mwaka ushize, mu Rwanda yatekerejweho mbere.
Itegeko rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryo mu 2009 riteganya ko umuhanzi ari we wenyine ufite uburenganzira bwo gukora cyangwa gutanga uruhushya rwo gutubura igihangano cye, cyangwa kugihindura mu zindi ndimi.
Gusa ingingo ya 206 yateganyije ko hatagombye uruhushya ry’umuhanzi, nta n’igihembo gitanzwe, byemewe gutubura igihangano hakoreshejwe uburyo bw’ikoporora, mu rwego rw’inyigisho cyangwa urw’ibizamini mu mashuri, bidafite ibikorwa bigamije ku buryo butaziguye cyangwa buziguye inyungu z’ubucuruzi.
Icyo gihe ariko biba ngombwa kugaragaza inkomoko n’izina ry’umuhanzi.
Ibyo bigatuma inzego zitandukanye zemeza ko amategeko abigenga ahari, igikenewe ari uguhuza imbaraga maze abatabona bakiga kandi bakabona ibihangano bihagije bijyanye n’ubumuga bwabo.
Umuyobozi w’Umuryango uhuza abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (RUB), Dr Donatille Kanimba, yavuze ko bakeneye gusoma, ariko binakenewe ko boroherezwa kubyaza umusaruro ibyo bihangano.
Ati “Ntabwo dushaka guteza ikibazo mu rwego rwo gusohora ibitabo. Ntekereza ko habaho ibigo byemewe bitubura inyandiko, kandi ntabwo dukeneye umubare munini w’ibikoresho bitabyazwa umusaruro, byajya bikorwa uko bikenewe kuko bitazaba bikorwa ku nyungu runaka, bizaba ari mu nyungu z’abakoresha ‘braille’.”
Fiston Mudacumura uyobora Mudacumura Publishing House Ltd, yavuze ko bijyanye n’ubukenerwe bw’ibitabo by’abatabona, abakora ubucuruzi badashyira amafaranga afatika mu nyandiko zabo.
Ashimangira ko kuba byakorwa n’inzego zibifitiye ububasha zitatse uburenganzira ba nyiri ibihangano, ntacyo byabangamira.
Ati “Umuntu aba yifuza ko akantu kose gakozwe ku bitabo yatangaje kabyara amafaranga, ariko turi mu Rwanda, iyo leta yemeje ikintu ni uko aba ari bwo buryo bushoboka.”
Uburezi ku batabona
Umuyobozi Ushinzwe Integanyanyigisho mu Kigo Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Joan Murungi, yavuze ko mu mwaka ushize ku bufatanye na Banki y’Isi batangiye umushinga wo gutegura integanyanyigisho ijyanye n’abana bafite ubumuga bwihariye, burimo kutabona.
Yavuze ko bahereye ku masomo y’ibyiciro by’incuke, bakurikizaho amashuri abanza ndetse intego ni uko mu myaka itatu iri imbere bazaba bageze ku mashuri yisumbuye.
Ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye bijyanye n’ubunararibonye bukenewe n’ubushobozi busabwa, bityo mu gihe dushyira mu bikorwa aya masezerano tugomba guhuza ubushobozi ngo tumenye ngo umwe arimo gukora iki, undi arakora iki, ku buryo tubasha kugera ku ntego yacu.”
Umuyobozi Mukuru wa REB, Nelson Mbarushimana, aheruka kuvuga ko barimo gukorana n’abafatanyabikorwa ku buryo Integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi izatangira gukoreshwa mu mwaka utaha ku bana bafite ibibazo byo kutabona no kutumva.
Ni ukuvuga ko izaba ikoresha inyandiko ya Braille n’Ururimi rw’Amarenga.
Ubusanzwe abigaga ayo masomo mu Rwanda bagenderaga ku nteganyanyigisho zakozwe n’abandi nka UNICEF, ariko ubu izaba ihuye n’ibyigishwa mu gihugu, buri wese mu rurimi rujyanye n’ubushobozi bwe.
Umuyobozi Ushinzwe Guteza imbere ubumenyi mu Nama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, Murera Emmanuel, yashimangiye ko inzego zikwiye gufatanya mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ya Marrakesh.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Albert Mutesa, yashimiye abitabiriye iyi nama, asaba ko inzego zose zikomeza gukorana kugira ngo aya masezerano azatange umusaruro.
Bimwe mu bitekerezo byagaragajwe muri iyo nama ku masezerano ya Marrakesh harimo ko ugisanga abatabona benshi batazi ko hari ibikoresho n’uburyo bw’ikoranabuhanga byabunganira, cyangwa ugasanga ibiboneka bihenze.
Ikindi ni uko ayo masezerano ari mu Cyongereza aho kuba mu nyandiko babasha gusoma, bivuze ko abagenerwabikorwa batayazi. Hakongerwaho ko akwiye gushyirwa mu gatabo gato kayatangaho amakuru arambuye.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe abafatanyabikorwa mu burezi barimo Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO (CNRU), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye Gishinzwe Abana (UNICEF) n’Ubufatanye bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije guteza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga (UNPRPD).
Imibare y’Umuryango w’abibumbye igaragaza ko mu Rwanda abana bafite ubumuga bwo kutabona bagera mu 400,000.