U Rwanda Na RDC Bigiye Kubaka Umupaka Ugezweho Wa Rusizi II

Intumwa z’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri mu biganiro bya nyuma ku bikorwa byo kubaka no kubyaza umusaruro umupaka uhuriweho, ugiye kubakwa hagati y’Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu.

Hazubakwa aho imizigo iparikwa ndetse ikagenzurwa (scan) bidasabye ko ipakururwa mu modoka, hanashyirwe ikoranabuhanga rifasha mu kugenzura imipaka (Integrated Boarder Management System) ku buryo umuntu bagenzuriye ku ruhande rumwe amakuru azajya agera hose, agakomeza urugendo batongeye kumuhagarika.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko biteganywa ko ibikorwaremezo bizahyirwa ku ruhande rw’igihugu kimwe ari byo bizashyirwa no ku kindi.

Ati “Ku ruhande rw’u Rwanda twarangije inyigo, dufite n’umuntu uzagenzura imirimo, ubu turi mu rugendo rwo gutanga akazi ku muntu uzubaka. Ubundi kubaka ni amezi 18, bishobora gutangira mu ntangiro z’umwaka wa 2022.”

- Advertisement -

Yavuze ko uyu mushinga uzatanga inyungu nyinshi haba mu rujya n’uruza rw’abantu cyangwa ibicuruzwa hagati y’ibi bihugu.

Yakomeje ati “Dushingiye ku buryo twakoragamo, ubu dufite nibura iminota hafi 30 umuntu akoresha kugira ngo abe asohotse mu mupaka, ariko muri uyu mushinga dushaka kugabanya icyo gihe ku buryo cyagera mu minota 15 cyangwa munsi yayo, ariko inyungu z’umushinga zizakomeza kugenda zigaragara numara kurangira.”

Munyampenda avuga ko umupaka wa Rusizi wakoreshwaga utari wubatse neza, mu gihe unyuraho ubucuruzi bwinshi hagati y’u Rwanda na RDC.

Ati “Kubaka hariya ni ukongerera agaciro ubwo bucuruzi busanzwe buba hagati y’ibihugu byacu byombi, u Rwanda na Congo.”

Mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda imyiteguro igeze kure, ku ruhande rwa RDC naho inyigo y’uko umushinga uzaba wubatse barimo kuyinoza, ariko haracyari ikibazo cy’ahantu umushinga uzubakwa.

Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Marc Malago Kashekere, yavuze ko guverinoma ishyigikiye byimazeyo iyubakwa ry’umupaka uhuriweho wa Rusizi II, kuko umunsi wuzuye uzatuma habaho imicungire ihuriweho y’umupaka, ugatanga umusanzu mu iterambere ry’inzego nyinshi.

Yakomeje ati “Uzoroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kimwe n’ingendo z’abinjira n’abasohoka ku baturage bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu Rwanda.”

Gusa yavuze ko kubona ahantu hatoranyijwe ngo hubakwe uyu mushinga ku ruhande rwa Congo, ari imwe mu mbogamizi bakeneye gushakira umuti.

Ati “Igice kimwe kugeza uyu munsi gituweho n’imiryango nibura 266 igomba kwimurwa kubera inyungu rusange maze igahabwa ingurane, guverinoma ikaba yaratangiye inzira zose za ngombwa kugira ngo haboneke ibisubizo bikwiye.”

Ni ikibazo ngo kirimo gushakirwa umuti ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe.

Umunyamabanga wa mbere akaba n’umuyobozi ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, Lluis Navarro, yavuze ko bishimiye gufatanya n’ibi bihugu mu guteza imbere ubucuruzi no kwishyira hamwe.

Yavuze ko uyu mupaka ukoreshwa n’abantu benshi, ariko ugasanga utorohereza abawukoresha uko bikwiye.

Yakomeje ati “EU twagize uruhare mu gukora inyigo y’uyu mushinga hamwe na IOM (International Organization for Migration), ndetse turi n’abaterankunga b’imena, hakazatangwa miliyoni 20 z’amayero, ni ukuvuga hagati ya miliyoni 22 cyangwa 23 z’amadolari ya Amerika muri uyu mushinga.”

Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko uyu mushinga ujyanye n’intego zigamije iterambere rirambye, kuko uzatuma ingendo z’abaturage zirushaho koroha, zikiyongera, bityo uyu mushinga ugatanga umusanzu mu guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubukungu b’ibihugu byombi.

Mu bandi baterankunga b’uyu mushinga harimo na Trade Mark EastAfrica.

Biteganywa ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo hazashyirwa ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uyu mupaka wa Rusizi II.

Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal yitabiriye iyi nama
Uyu mushinga uhuriweho n’inzego nyinshi zo muri ibi bihugu byombi na mpuzamahanga
Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Marc Malago Kashekere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version