Mu kiganiro Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Congo Brazzaville Dennis Sassou Nguesso bahaye abanyamakuru, bombi bemeje ko ibihugu byombi bifite intego y’ubufatanye mu iterambere ry’Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ibindi bihugu by’Afurika mu kugera ku iterambere bishaka.
Avuga ko umubano warwo na Congo Brazzaville ari kimwe mu byerekana ko ibi bishoboka.
Yagize ati: “ Turifuza gukomeza imikoranire hagati y’ibihugu byombi. Turashaka ko abaturage b’ibihugu bikorana kandi bagakorana n’abo mu bindi bihugu by’Afurika. Muri iki gihe kandi turi gukorana kugira ngo amasezerano ashyiraho isoko rihuza Afurika agerweho mu buryo bwuzuye. Turashaka ko u Rwanda na Congo Brazzaville bifata iya mbere mu guhuza ibihugu by’Afurika n’iterambere ryayo.”
Perezida Nguesso avuga ko ibikubiye mu masezerano hagati y’u Rwanda n’igihugu cye ari ibintu bizagerwaho kandi ngo abifitiye icyizere.
Avuga ko u Rwanda rwamaze kuba igihugu gifite ijambo mu mahanga kandi buri wese ngo arabibona.
Kuri uyu munsi we wa kabiri mu ruzinduko afite mu Rwanda yasuye Kaminuza yigisha ubuhinzi burengera ibidukikije iri mu Bugesera mu Murenge wa Gashora.
Bamweretse ko intego y’iyi Kaminuza ari uguha abaturage ba Afurika muri rusange n’ab’u Rwanda muri rusange ubumenyi bushingiye kuri tekiniki zigezweho z’ubuhinzi kugira ngo bavugurure ubuhinzi bwa kera.
Perezida Nguesso yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu taliki 21, Nyakanga, 2023 mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Akigera mu Rwanda yabanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
Nyuma yagiranye ikiganiro na mugenzi Paul Kagame kibera mu muhezo ariko nyuma aza kwakirwa ku mafunguro yateguwe n’Umukuru w’u Rwanda ndetse anamwambika umudali w’indashyikirwa nk’umuntu uharanira ko Afurika itera imbere kandi yunze ubumwe.
Hari n’ikiganiro yahaye abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.