U Rwanda Na Leta Ziyunze Z’Abarabu Basinye Amasezerano Y’Ubufatanye Mu Bucuruzi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Ziyunze z’Abarabu, Bwana Emmanuel Hategeka yasinye amasezerano n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB, yo gushyiraho no kunoza ubuhanirane.

Ni ubuhahirane buzakorwa binyuze ku isoko rizifashisha ikoranabuhanga ryiswe DPWorldUAE’s Dubuy.com.

Ririya soko rizafasha u Rwanda kugeza ibicuruzwa byarwo ku isoko mpuzamahanga, bikazagurwa n’abo muri kiriya gihugu n’ahandi ku isi.

U Rwanda ruzungukira mu kohereza ibicuruzwa byarwo byinshi ku isoko rya Aziya no mu Burayi.

- Advertisement -

Muri byo harimo ikawe, icyayi, imboga n’imbuto. Ikindi ni uko bizafasha mu kuzamura ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Dubuy.com.

Ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga buri mu ntego zashyizweho na Banki Y’Isi zigamije kuzamura ubukungu bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru wa RDB Madamu Clare Akamanzi, yagize ati: “ Guverinoma y’u Rwanda yashoye amafaranga mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga kandi gusinya aya masezerano bizarufasha mu kuzamura ubukungu  bwarwo binyuze mu kurikoresha. Ni ibintu bizagirwamo uruhare runini n’abikorera ku giti cyabo.”

Umuyobozi w’Ikigo COO Logistics & Technology, DP World, COO Logistics & Technology, DP World  witwa Mike Bhaskaran  avuga ko ikigo ayoboye kizishimira kandi kikungukira mu gukorana n’u Rwanda muri uru rwego.

Bhaskaran yemeza ko buriya bufatanye buzagirira akamaro n’abatuye muri Afurika y’i Burasirazuba, bikaharenga bikagera n’ahandi muri Afurika.

Amb Emmanuel Hategeka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version