Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah Al Sisi bitabiriye kandi bahagararira isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Misiri, akubiyemo n’ayo gutoza abadipolomate ku mpande zombi.
Ibindi ibihugu byasinye ko bizakoranamo ni ibyo kwita ku nzu ndangamurage( museums), gutoza urubyiruko siporo no kongererana ubumenyi mu by’ikoranabuhanga mu itumanaho.
Kagame yageze mu Misiri kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’umugoroba.
Ku ruhande rw’u Rwanda Intumwa zaherekeje Perezida Kagame harimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.
Misiri ni kimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye muri Afurika.
President Kagame and President @AlsisiOfficial are now presiding over signing of bilateral agreements in sectors of ICT, museums, youth, sports and training of diplomats. pic.twitter.com/nkcszQEXY1
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 26, 2022
Uretse kuba gifite igisirikare kiri mu bikomeye, Misiri ni n’igihugu gifite ubukungu bukomeye bushingiye ku bukerarugendo n’inganda.
Umugaba w’ingabo za Misiri, Lt.Gen Mohamed Farid uyobora Imitwe yose igize ingabo za Misiri mu mpera za 2021 yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Yahageze tariki 27,Gicurasi, 2021, abonana n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura.
Bahuriye ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda kiri ku Kimihurura.
Nyuma y’ibiganiro by’aba basirikare bakuru, Lt Gen Mohamed Farid yaganiriye kandi na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Major General Albert Murasira.
Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda yajyiye mu Biro by’Umukuru w’igihugu kumusezeraho nyuma yo kurangiza igihe yari afite ahagarariye Misiri mu Rwanda.
Hashize igihe gito kandi uwahoze ari Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda witwa Ahmed Samy Mohamed El-Ansary arangije manda ye.
Yari yaratangiye guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu mwaka wa 2018.
Izindi nzego u Rwanda rufitanyemo umubano na Misiri ni urwego rw’uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.
Perezida wa Misiri Abdel Fattah All Sisi nawe yasuye u Rwanda mu myaka micye ishize.