Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Na Misiri Basinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Gutoza Abadipolomate
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Na Misiri Basinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Gutoza Abadipolomate

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 March 2022 9:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah Al Sisi bitabiriye kandi bahagararira isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Misiri, akubiyemo n’ayo gutoza abadipolomate ku mpande zombi.

Ibindi ibihugu byasinye ko bizakoranamo ni ibyo kwita ku nzu ndangamurage( museums), gutoza urubyiruko siporo no kongererana ubumenyi mu by’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Kagame yageze mu Misiri kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’umugoroba.

Ku ruhande rw’u Rwanda Intumwa zaherekeje  Perezida Kagame harimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Misiri ni kimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye muri Afurika.

President Kagame and President @AlsisiOfficial are now presiding over signing of bilateral agreements in sectors of ICT, museums, youth, sports and training of diplomats. pic.twitter.com/nkcszQEXY1

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 26, 2022

Uretse kuba gifite igisirikare kiri mu bikomeye, Misiri ni n’igihugu gifite ubukungu bukomeye bushingiye ku bukerarugendo n’inganda.

Umugaba w’ingabo za Misiri, Lt.Gen Mohamed Farid  uyobora Imitwe  yose igize ingabo za Misiri mu mpera za 2021 yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Yahageze tariki 27,Gicurasi, 2021, abonana n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura.

- Advertisement -

Bahuriye ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda kiri ku Kimihurura.

Nyuma y’ibiganiro by’aba basirikare bakuru, Lt Gen Mohamed Farid yaganiriye kandi na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Major General Albert Murasira.

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda yajyiye mu Biro by’Umukuru w’igihugu kumusezeraho nyuma yo kurangiza igihe yari afite ahagarariye Misiri mu Rwanda.

Hashize igihe gito kandi uwahoze ari  Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda witwa Ahmed Samy Mohamed El-Ansary arangije manda ye.

Yari yaratangiye guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu mwaka  wa 2018.

Izindi nzego u Rwanda rufitanyemo umubano na Misiri ni urwego rw’uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah All Sisi nawe yasuye u Rwanda mu myaka micye ishize.

Abakuru b’ibihugu byombi bakurikiranye isinywa ry’ariya masezerano
Min Dr Vincent Biruta niwe wari uhagarariye uruhare rw’u Rwanda
Misiri yiyemeje gukomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego zirimo no guhugura abadipolomate
TAGGED:AmasezeranofeaturedKagameMisiriRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Inzu Yakoreragamo Amaduka Umunani Yakongotse
Next Article Mu Gihe Isi Iri Kuva Mu Ngaruka Za COVID-19, Ubufatanye Ni Ngombwa- Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?