Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Na Tanzania Byasinyanye Amasezerano Ane y’Ubufatanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Na Tanzania Byasinyanye Amasezerano Ane y’Ubufatanye

Last updated: 02 August 2021 3:32 pm
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda na Tanzania zashyize umukono ku masezerano ane y’ubufatanye, yitezweho kongera imikoranire y’impande zombi mu nzego z’abinjira n’abasohoka, ikoranabuhanga, uburezi n’ubugenzuzi bw’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga.

Ni amasezerano yasinyiwe imbere ya Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Amasezerano ya mbere yasinywe ni ay’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’itumanaho, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paola na mugenzi we ushinzwe itumanaho muri Tanzania, Dr Faustine Ndugulile.

Andi masezerano atatu yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta na mugenzi we wa Tanzania Liberata Mulamula.

Ni amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka, amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’uburezi n’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rusangiye na Tanzania byinshi birenze umupaka, kuko umubano wabyo n’icyerekezo bigamije iterambere ry’abaturage, byakomeje kuba umusingi w’umubano bifitanye.

Ati “Bijyanye n’isinywa ry’aya masezerano twizeye ko uru ruzinduko rugomba kubyara umusaruro kandi rugatanga umurongo mushya ku bufatanye bw’ibihugu byacu.”

“Ibi kandi birongerera imbaraga imishinga ikomeye y’ibikorwa remezo n’ishoramari bitanga inyungu ku mpande zombi, by’umwihariko umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi, ibijyanye no gutunganya amata, n’uburyo buteye imbere bujyanye no gukoresha ibyambu.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bo muri Tanzania mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba no kurenzaho, mu kwihutisha imbaraga z’ibihugu mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko imbogamizi akarere gafite zakemurwa n’uko ibihguu byishyize hamwe, bikabyaza umusaruro amahirwe y’ubufatanye butanga inyungu ku mpande zombi.

Perezida Samia Suluhu yashimiye Perezida Kagame ku buryo u Rwanda rwabaye hafi Tanzania nyuma y’urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli wahoze ayobora icyo gihugu.

Yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame bibanze ku buryo bwo kuzamura umubano w’ubuvandimwe, n’inzego z’ubucuruzi.

Ibyo bikajyana n’uburyo bwo koroshya urujya n’uruza cyane cyane ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu byombi.

Perezida Suluhu yavuze ko biyemeje kuzamura umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi haba mu bucuruzi n’izindi nzego, ariko hari n’izindi bagomba kongeramo imbaraga kandi zatanga inyungu ku mpande z’ibihugu byombi.

Nyuma y’iki gikorwa, Perezida Suluhu yerekeje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi wa Kigali ku gisozi, rushyinguwemo inzirakarengane zisaga 250.000.

Biteganyijwe ko ku munsi wa kabiri w’uru ruzinduko azasura icyanya y’inganda cya Masoro. Ni igice kibarizwamo inganda nka AZAM itunganya ifu y’ibigori n’imitobe, rukomoka muri Tanzania.

Izindi nganda biteganywa ko azasura harimo Inyange, Mara Phones na Volkswagen.

Minisitiri Ingabire Paola na Dr Faustine Ndugulile basinya ku masezerano
Minisitiri Dr Vincent Biruta (iburyo) hamwe na mugenzi we Liberata Mulamula basinya ku masezerano
TAGGED:COVID-19featuredPaul KagameRusumoSamia Suluhu HassanTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’Afurika Y’Epfo Zasanze RDF Mu Bikorwa Byo Kubohora Cabo Delgado
Next Article Ibihugu Bigize AU Byacitsemo Ibice Bipfa Israel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?