U Rwanda N’Ubushinwa Baganiriye Uko Ubufatanye Mu Bya Gisirikare Bwakomezwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh Muganga yaganiriye na mugenzi we wo  mu ngabo z’Ubushinwa ushinzwe ibikorwa by’urugamba witwa  Gen Liu Zhenli uko imikoranire y’impande zombi yashimangirwa.

Igisirikare cy’Ubushinwa ni icya kabiri mu bikoresho bya gisirikare ku isi ariko kikaba icya mbere mu kugira umubare mwinshi w’abasirikare cyange cyane ko ari nacyo gihugu gituwe n’abaturage benshi kurusha ibindi ku isi.

Igisirikare cy’Ubushinwa ni icya kabiri gikomeye ku isi

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje kuri X  ko Lt Gen Mubarakh Muganga uyobora ingabo z’u Rwanda yakiriwe na Gen Liu ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira, 2023 bahuriye  i Beijing muri International Convention Center.

Bahuriye ahari kubera Ihuriro mpuzamahanga rya 10 ryiga ku bibazo by’umutekano byugarije isi muri iki gihe.

- Advertisement -

Iyo nama mpuzamahanga mu by’umutekano yiswe 10th Beijing Xiangshan Forum, abayitabiriye bakaba baganira uburyo bwo gushimangira ubufatanye busanzwe buri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu by’umutekano.

Iri huriro rizarangira kuri uyu wa Kabiri taliki 31, Ukwakira, 2023, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Umutekano rusange, Amahoro arambye.’

Rihurije hamwe ba Minisitiri b’Ingabo n’abagaba bakuru b’Ingabo baturutse mu bihugu birenga 90 hirya no hino ku Isi.

Riba umwanya wo kumva byinshi birambuye kuri gahunda u Bushinwa  bwifuza kugaragarizaho ibitekerezo byo gushyira mu bikorwa, gahunda mpuzamahanga ku mutekano (Global Security Initiative) kandi abaryitabiriye bakumvishwa akamaro ko gushyigikira iriya gahunda ya GSI.

Kuri iyi nshuro, abitabiriye iri huriro bazaganira ku mutekano mu Karere k’u Burayi n’Uburasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko amakimbirane y’u Burusiya na Ukraine, ndetse n’aya Israel na Palestine.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version