Ubuyapani: Bwa Mbere Umugore Yabaye Minisitiri W’Intebe 

Sanae Takaichi yatsindiye kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani, akaba ari we mugore wa mbere ugeze kuri uru rwego mu mateka y’iki gihugu cyo muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba.

Ku myaka 64, Minisitiri w’Intebe Sanae Takaichi aje guhindura byinshi mu byo benshi mu bamubanjirije bananiwe birimo gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’amashyaka menshi kugira ngo Ubuyapani busohoke ku kangaratete ka Politiki bumazemo hafi imyaka 15.

Azwiho gukurikiza amahame ya Margret Thatcher, umugore wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’Ubwongereza hagati y’umwaka wa 1979 na 1990.

Takaichi abaye Minisitiri w’Intebe wa Kane mu myaka itanu, abenshi mu bamubanjirije bananiwe gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zo zazanzahura ubukungu bukaba bwarazahajwe n’ibibazo bya Politiki byabaye mu myaka itanu ishize ubwo Ishyaka LDP ryavugwaga mu inyereza rikomeye ry’umutungo.

BBC yanditse ko Sanai Takaichi ari mu bantu bakoranaga neza na Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe, akaza gupfa azize umuntu wamurashe.

Atowe mu gihe Perezida Donald Trump yitegura gusura Ubuyapani mu minsi mike iri imbere.

Uyu aherutse gutangaza ko Takaichi ari umugore w’ubwenge bwinshi no gushishoza.

Ubuhanga bwe buzagaragarira mu gutuma ubukungu bw’igihugu cye buzanzamuka kandi ibyo kitumvikanaho na Amerika bigakemuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version