Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rufite Ishusho Y’Uburyo Abantu Bava Mu Bibi Bakajya Mu Byiza-Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

U Rwanda Rufite Ishusho Y’Uburyo Abantu Bava Mu Bibi Bakajya Mu Byiza-Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 September 2024 1:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kagame yavuze ko amateka y’Abanyarwanda yerakana ko umuntu ashobora kuba umuntu mubi agakora amahano, ariko nanone ngo u Rwanda rwabaye urugero rw’ukuntu umuntu yaba muzima agakora ibitangaza byiza.

Ati: “ Dufite umwihariko w’ayo mateka abiri azaturanga igihe cyose”.

Kagame avuga ko hari amasomo Abanyarwanda bavanye mu bibi byabaranze azatuma bakomeza gukora ibyiza ntibazasubire mu bibi.

Mu ijambo yagejeje ku baje mu isengesho ryo gushimira Imana ibyiza yagejeje ku Banyarwanda, Kagame yavuze ko mu gishimira Imana abantu bagombye kujya bashimira ikintu bagizemo uruhare, ntibibe gushima gusa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Asanga harimo no kubihuza níbyo yise ‘Kunyurwa’.

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bakwiriye gushima ari uko banyuzwe n’ibyo bafite.

Yabaye nk’ukomoza ku bakire, ababaza niba mu bukire bwabo bumva banyuzwe, bakumva ko bishimiye mu byo batunze.

Perezida Kagame avuga ko akenshi abantu barangamira byinshi batunze ariko  ntibanyurwe nabyo ndetse bikaza gutuma bamwe biyahura, bakimanika.

Ati: “ Gushima no gushimira tubikore mu buryo twumva tunyuzwe mu byo dushimira”.

- Advertisement -

Nyuma yo gukomoza kuri iyo ngingo, Kagame yaganiriye nabo kuri politiki ku ngingo y’uko burya mu mateka y’abantu habamo amadini, akaba uburyo bwo gushyira ibintu ku murongo.

Hari kandi n’umuco uranga abantu, buri kintu kigira umwihariko wacyo n’akamaro mu bantu.

Avuga ko iyo ibyo bintu bidahujwe, burya hari ibintu biba bituzuye mu mikorere y’ibihugu n’abantu.

Kagame avuga ko ari ngombwa ko ibyo bintu bihuzwa kugira ngo bigende neza hafi 100%.

Ku byerekeye u Rwanda, Kagame avuga ko ibyo byose byagize uruhare mu kongera kurwubaka, rugera aho rugeze ubu.

Asanga iyo idini rikoreshejwe neza, riha abantu indangagaciro z’imyitwarire iranga imibereho n’imibanire y’abantu muri rusange.

Ibyo bifasha abantu kugira ikibarinda mu mutekano bakwiye kuba bafite.

Perezida Kagame avuga ko amadini na politiki muri rusange byuzuzanya.

Ku byerekeye umuco, Kagame we avuga ko wagiragamo ibyitwa kirazira kandi izo kirazira zo ziruta idini.

Yunzemo ku byerekeye u Rwanda, hari uburenganzira bw’uko bamwe bahitamo kuyoboka idini runaka cyangwa bakajya muri politiki kuko byose byemewe.

Icyakora avuga ko hatabayeho kwitonda, abantu bazasanga ibintu byarivangavanze, ntibigire igaruriro.

Asanga ari ngombwa kumenya gushyira ku munzani ntihagire ikintu kirusha ikindi uburemere nk’aho bitabana byuzuzanya.

Ati: “Ibintu byose byoroshye, birakubera byiza bigufashe kugera aho ushaka…”

Yongeye kwibutsa abari aho ko na Politiki ari ikintu umuntu akwiriye koroshya, umuturage agahabwa ibyo akeneye mu buzima bwe bwa buri munsi, birimo amazi, ubutaka bwo guhinga n’ibindi.

Ibyo byose ariko bigerwaho binyuze mu kugira umutima muzima.

Kagame kandi yasobanuriye abari aho itandukaniro ry’ubukene n’ubutindi.

Ubukene kuri we ni ukutagira iby’ibanze n’aho ubutindi ni ukugira ibyo ufite ariko ukabigiramo umutima mubi kandi ngo n’abakire babamo abatindi.

Amadini yayagarutseho…

Kagame yagarutse no ku biherutse kuba byo gufunga insengero, avuga ko hari ababigize ibintu binini, biba nk’aho u Rwanda rwatewe n’inzige.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko hari abo byakomotseho, abandi ari ababiyobotse, hakaba ababirebereye, aba kane bakaba abandi bari muri Politiki.

Abaza abantu ukuntu ibintu bigera kuri ruriya rwego hari ababishinzwe babigenzura no kubikumira ngo bitarenga inkombe.

Kagame yongeye kuvuga ko iby’akajagari mu madini atari ubwa mbere byari biteje ikibazo kuko ubwo byabaga babiganiriye babyemeranyaho ariko bisa n’aho byarangiriye aho.

Ati: “ Nimumbwire ukuntu buri wese aho azajya ashakira azajya abona yakennye agashaka uburyo yakorera amafaranga butanavunanye?”

Ngo abantu babiri baricara bakavugana bakemeranya ko bashinga idini, umwe akemera kujya afata amaturo undi akajya yigisha.

Iyo bamaze kubyemeranya, batangira kugenda mu bantu babibigisha bavuga ko ari ibintu byahawe umugisha kandi bikomoka ku ibonekerwa.

Kagame avuga ko mu gihe ibyo bimeze gutyo hari abandi babyumva bakabizamukiraho nabo bagashinga ayabo madini.

Perezida Kagame avuga ko ikibabaje ari uko abantu nkabo basahura abakene amafaranga binyuze mu buryo bufifitse.

Yabwiye abanyamadini ko bidakwiye ko bohereza abantu mu buvumo, bababwira ko ari ho bari bukure umwuka wera nyuma y’uko uwabo ubuze.

Ashingiye kuri ibi, Kagame avuga ko abantu batarebye neza ibibi byabaye mu Rwanda byazagaruka niba abantu bashobora gushuka abandi kuri urwo rwego.

Kagame asaba Abanyarwanda muri rusange kuzibukira ibyo kuba inkomwahato ngo bumvire uwo ari we wese uje ubashuka ngo bakore iki cyangwa kiriya batabanje kubitekerezaho.

Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje nanone ari uko hari ababibonye, babona aho ibintu biri kugana habi ariko babirenza ingohe, ababwira ko nabo bitazabagwa amahoro.

Yaboneyeho kubwira abantu bashaga guhesha u Rwanda isura mbi y’uko rubangamiye amadini mu rwego rwo kurusiga icyasha ko bakwiye kubivamo bitaba ibyo bakitegura guhangana nawe.

Ati: “ Mwe mwitegure kuko njye nditeguye”.

TAGGED:AmadiniAmatorerofeaturedKagamePolitikiRwandaUbuvumo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Isi Iragana Mu Ntambara Ya Gatatu Y’Isi
Next Article I Kigali Barakomeza Kumva Ubushyuhe Bw’Izuba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?