Mu mahanga
CNLG yikomye za YouTube Zihembera Ubwigomeke Kuri Leta

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yasohoye itangazo ryikoma imbuga za YouTube ivuga ko zihembera amacakubiri mu Banyarwanda ndetse zigakangurira abaturage kwigomeka kuri Leta.
Iri tangazo rivuga ko mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, abantu bagombye kwirinda ikintu cyose cyatuma Abanyarwanda bahungabana.
CNLG ivuga ko bibabaje kuba muri iki gihe hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagashishikariza abandi urwango, ubwigomeke kuri Leta kandi bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi Komisiyo kandi ivuga ko imaze igihe isesengura ibicishwa kuri YouTube ikaba yarasanze abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babikora nkana.
Umunyamabanga mukuru wa CNLG Dr Jean Damascène Bizimana washyize umukono kuri iriya nyandiko yavuze ko hari amategeko menshi ahana abantu nka bariya harimo n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 10 iteganya amahame remezo atandatu Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.
Mu ngingo ya 8 ni iya 9 y’Itegeko No 02/2013 ryo ku wa 8/2/2013 rigenga itangazamakuru, ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo kumenya amakuru, handitsemo ko ‘hari ubwisanzure bwo kumenya amakuru ariko ubwo bwisanzure bukaba butagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyitwarire iboneye.’
CNLG ishingiye ku yandi mategeko tutiriwe turondora, isaba Abanyarwanda kwirinda ibyaha birimo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikabasaba koroherana mu gihe bitegura Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana(Photo@The New Times)
-
Imyidagaduro2 days ago
Kimenyi Yves Yambitse Impeta Miss Muyango
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
Nyamagabe: Umupfakazi Wa Jenoside Yishwe Akaswe Ijosi
-
Mu mahanga15 hours ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Politiki2 days ago
Umugore Wa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe Muri RDC Yavuze Ko Yagambaniwe
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda1 day ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Politiki1 day ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Ubukungu2 days ago
Ibyo Perezida Kagame Yiyemeje Ubwo Yinjiraga Muri Giants Club