Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rufite Zahabu Nyinshi Muri Nyungwe Ariko Kuyicukura Ni Ingorabahizi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Rufite Zahabu Nyinshi Muri Nyungwe Ariko Kuyicukura Ni Ingorabahizi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 February 2022 3:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukozi mu Kigo  cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye ushinzwe ishami rigenzura inkomoko n’ubuziranenge by’amabuye y’agaciro witwa John Kanyangira yabwiye Taarifa ko n’ubwo ubucuruzi muri rusange bwazahaye, ariko u Rwanda rwohereje hanze amabuye y’agaciro menshi.Umubare munini woherejwe hanze ni uw’ibuye rya Gasegereti. Zahabu iri mu Rwanda ni nyinshi ariko kuyicukura biragoye…

Ikiganiro yagiranye na Taarifa:

1.Mwitwa bande, mushinzwe iki muri Rwanda Mining Board?

 Nitwa Kanyangira John, nkaba nshinzwe ishami rigenzura inkomoko n’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

2.Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro u Rwanda rukorana n’amahanga bwibanda ku yahe mabuye?

Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro u Rwanda rukorana n’amahanga buri mu moko  atandukanye ariko cyane cyane Gasegereti, Coltan, wolfram na zahabu. Hakiyongeraho amabuye y’amabengeza (gemstones), lithium, beryl, n’ayandi.

Gasegereti ni yo ya mbere u Rwanda rucukura.

3.Mukurikije uko ubucuruzi bwayo bwari buhagaze mu myaka nk’itatu ishize, n’uko bihagaze muri iki gihe, imibare yerakana ko bihagaze bite? Ni irihe buye cyangwa ayahe mabuye atari kugurwa cyane kandi biterwa n’iki?

Imibare itugaragariza ko ingano y’amabuye y’agaciro twohereza mu mahanga yiyongereye cyane cyane bitewe n’ibiciro byagiye byiyongera.

Nk’uko bigaragara, Gasegereti niyo yiyongereye cyane kurusha andi mabuye.  Yavuye kuri toni 2500 akara kuri toni 3700 hagati y’umwaka wa 2020 na 2021.Hafi ya yose amabuye acukurwa mu Rwanda aragurwa, itandukanirizo ni uko akorwamo ibikoresho bitandukanye bikenerwa n’abantu benshi.

- Advertisement -

4.Murebye uko ibintu byari bihagaze mu myaka ishize n’uko bihagaze muri iki gihe, mubona ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro  ejo buzaba buhagaze gute?

Hari intambwe nziza imaze guterwa. Mu minsi yashize wasangaga higanje ubucukuzi bukoresha ibikoresho gakondo bityo tugatakaza umusaruro mwinshi ndetse hakabaho kwangiza ibidukikije bitabuze no guteza impanuka zimwe zigahitana abantu.

Muri iki gihe hari ibigo bitandukanye byashatse ibikoresho bigezweho bifashishwa gucukura no gutunganya umusaruro ndetse ubu abakozi babyize bari kuboneka.

Intego y’Ikigo ni ukuzamura urwego rw’ubucukuzi rukava mu bucukuzi gakondo bukagera ku rwego rw’inganda ndetse tukongera n’agaciro k’amabuye aba yacukuwe mbere yuko yoherezwa hanze.

5.Ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye budakurikije  amategeko gihagaze gite?

Ubucukuzi budakurikije amategeko buri kuvugutirwa umuti. Ibice byakorerwagamo ubucukuzi budakukurikije amategeko byashakiwe abashoramari batanga akazi kuri babandi bahacukuraga nta byangombwa. Haraho ubwo bukuzi bukigaragara ariko ubu ikigo  cyarabihagurukiye dufatanyije n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

6.Mwatubwira uko Intara cyangwa Uturere tw’u Rwanda turutanwa mu kugira amabuye menshi mukurikije amoko yayo?

Kugeza ubu, ubukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa hafi mu gihugu hose. Impamvu mvuga ntyo ni uko bukorerwa mu turere 24 . Muri utwo turere twose, Rutsiro iza ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na Muhanga nkuko bigaragazwa hasi.

7. By’umwihariko  u Rwanda rufite zahabu ingana gute?

Mu by’ukuri u Rwanda rufite zahabu nyinshi. Yiganje mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu gice cya Cyangugu, ubwo ni muri Rusizi na Nyamasheke. Ikibazo turi kwiga ho ni uburyo twayicukura tutangije ishyamba rya Nyungwe kuko ni ibihaha by’u Rwanda n’aka karere duherereyemo.

Ishyamba rya Nyungwe ririmo Zahabu nyinshi

Icyakora hari ubushakashatsi turi gukora kugira ngo turebe uko tuzabikora. Ikindi gice nakubwira kirimo zahabu ni ahitwa Miyove mu Karere ka Gicumbi.

8. Ni ikihe gihugu u Rwanda rwoherezamo zahabu nyinshi ku isi?

Igihugu cya mbere ku isi kigura zahabu y’u Rwanda ni Leta zunze ubumwe z’Abarabu. Twoherezayo zahabu idatunganyije, bakayitunganya. Mu Burayi ntayo twohereza yo.

Ikindi navuga ku byerekeye Zahabu ni uko n’ubwo kuyicukura muri Nyungwe bigoye, iyo dushobora gucukura biragaragara ko yiyongera kuko mu mwaka wa 2020 twacukuye Toni 5.9 ifite agaciro ka Miliyari  Frw 342.5 n’aho mu mwaka wakurikiyeho wa 2021 twacukuye Toni 6.3 ifite agaciro ka Miliyari Frw 346.2.

Intego dufite ni uko mu mwaka wa 2024 tuzaba ducukura tukanohereza hanze amabuye afite agaciro ka Miliyari 1.5 $.

9. Tubashimiye ikiganiro muduhaye.

Namwe murakoze

 

TAGGED:AmabuyefeaturedIkigoNyamashekeNyungweRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Mukuru Wa Polisi Ya Centrafrique Ari Mu Rwanda
Next Article Amerika Yahaye Ukraine Toni 1200 Z’Ibisasu Byo Kwivuna Abarusiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?