Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique byashyize umukono ku masezerano atandukanye, arimo ay’ubufatanye mu kuvugurura inzego z’umutekano, by’umwihariko igisirikare.
Kuri uyu wa Kane Perezida Faustin-Archange Touadéra yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, ruteganyijwemo ibikorwa bitandukanye.
Ku munsi wa mbere rwasinyiwemo amasezerano ane y’ubufatanye mu nzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ubwikorezi, amasezerano y’ubufatanye mu gushyira mu bikorwa amavugurura mu by’umutekano by’umwihariko mu gisirikare n’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’igenamigambi ry’ubukungu.
Amasezerano ajyanye n’igisirikare yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira na mugenzi we wa Centrafrique, Claude Rameaux Bireau.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwifatanya n’abaturage ba Centrafrique mu kubaka amahoro, ubwiyunge n’uburumbuke.
Yavuze ko isinywa ry’aya masezerano y’ubufatanye rizafasha mu gushimangira umubano usanzweho no kubyaza umusaruro andi mahirwe ahari, hagamijwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye ibihugu byombi.
Ati “Ubufatanye burambye kuri uyu mugabane ni ingenzi kugira ngo twese tubashe kugera ku ntego.”
U Rwanda rusanzwe rutanga umusanzu mu bijyanye n’umutekano muri Centrafrique, binyuze mu ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) n’abasirikare badasanzwe boherejweyo mu mwaka ushize, mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu.
Perezida Touadéra yashimiye Perezida Kagame ku butumire yamuhaye n’uburyo yakiriwe mu Rwanda hamwe n’itsinda ayoboye.
Yashimangiye ko yaje no gushimira abanyarwanda ku musanzu bakomeje gutanga muri Centrafrique, mu rugendo rwo kubaka amahoro n’umutekano no kuzahura ubukungu.
Yavuze ko abaturage ba Centrafrique bivuza kugendera mu murongo w’ubukungu n’urugero rw’ibyashobotse mu Rwanda mu bijyanye no kudaheranwa n’ibibazo, ahubwo igihugu kigaharanira kubaka ubwiyunge no kongera kubana.
Mu gihe gishize u Rwanda rwatangije ingendo za RwandAir zigana i Bangui, igikorwa ngo cyagize uruhare runini mu guhuza uyu murwa mukuru n’ibindi bice bya Afurika.
Touadéra yakomeje ati “Ndifuza no gukoresha uyu mwanya ngo mbwire abashoramari bo mu Rwanda ko hari amahirwe menshi y’ubukungu muri Repubulika ya Centrafrique n’uburyo buboneye bwo gukoreramo ubucuruzi. Ndabatumire kuza gushora imari mu buryo bufatika mu nzego zose zitanga inyungu ku mpande zombi.”
Uyu muyobozi yanashimiye uburyo u Rwanda rwakomeje kuba hafi iki gihugu mu bihe by’amatora rukoherezayo abasirikare bo gufasha mu gucunga umutekano.
Amatora yabaye mu mpera za 2020. Yegereje hahise havuka imitwe yitwaje intwaro irimo Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC) yayoborwaga na François Bozizé wayoboye Centrafrique kugeza mu 2013, mu gihe igisirikare, igipolisi n’abajandarume (gendarmerie) byari bicyiyubaka.
Ati “Iyo hatabaho ubu buryo buhuriweho n’ibihugu byombi ku bufatanye na FACA, ntekereza ko ibintu biba bitandukanye n’ibyo tubona ubu.”
Biteganywa ko mu minsi ine azamara mu Rwanda, Touadéra, azakoramo ibikorwa birimo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, no gudura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi.