Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Gufungura Ambasade Muri Algeria
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rugiye Gufungura Ambasade Muri Algeria

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 June 2025 7:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bidatinze u Rwanda rurafungura Ambasade muri Algeria
SHARE

Kimwe mu byemerejwe mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame ari gukorera muri Algeria ni uko u Rwanda rugiye kuhafungura Ambasade.

Algeria ni igihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika.

Perezida Tebboune ukiyobora niwe watumiye Paul Kagame ngo baganire uko Kigali na Alger byabana mu butwererane bushingiye ku korohereza ingendo z’indege, gukuraho visas, imikoranire ya za Polisi, inganda z’imiti, Kaminuza n’amashuri makuru, ubuhinzi, ishoramari, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera,  gusangira ubunyamwuga no guteza imbere ishoramari.

Mu kiganiro Abakuru b’ibihugu byombi bahaye itangazamakuru, Kagame yababwiye ko ‘bidatinze’ u Rwanda ruzafungura Ambasade yarwo muri Algeria.

Algeria: Igihugu gikize muri Afurika yose

Repubulika y’abaturage ya Algeria ni igihugu kiri mu Majyaruguru ya Afurika gifite umurwa mukuru Alger ukora ku Nyanja ya Méditerranée.

Kiba mu gice cya Afurika bita Maghreb. Mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwayo hari Tunisia, mu Burasirazuba hakaba Libya, mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba hakaba Niger, ashyira Uburengerazuba hakaba Mali, Mauritania na Sahara y’Uburengerazuba.

Mu Burengerazuba bwa Algeria haba Marocco hanyuma mu Majyaruguru ya Algeria hakaba Inyanja ya Méditerranée.

Algeria igihugu cya mbere kinini muri Afurika kikaba kinakize cyane. Ifite ubuso bwa Kilometero kare 2,381,741.

Iki gihugu gifite Intara 58, zigabanyijemo ibyo bita Communes 1,541.

Algeria nicyo gihugu gikize kurusha ibindi byo muri Maghreb kandi kikaba igihugu gikomeye muri Afurika yose.

Iyo barebye imibereho ya buri muturage muri buri gihugu cya Afurika, abaturage ba Algeria nibo bigaragara ko babayeho neza kurusha ahandi hose.

Ubu buryo abahanga mu bukungu babwita Human Development Index.

Algeria ni iya 16 ku isi mu gucukura petelori ikaba iya 19 mu gucukura gazi.

Ibi bituma yinjiza amafaranga menshi atuma ikira cyane.

Ikigo cyayo gishinzwe gucukura no gutunga ibyo byombi kitwa Sonatrach nicyo cya mbere muri Afurika, kikabigurisha mu Burayi.

Igisirikare cya Algeria nicyo cya mbere gifite ingengo y’imari nini muri Afurika yose ndetse kirusha na Misiri isanzwe izwiho kugira igisirikare gikomeye kubera gufashwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Bivugwa ko igisirikare cya Algeria ari icya 22 gikomeye ku isi.

Ubukungu bwayo bwatumye ijya mu miryango mpuzamahanga ikomeye mu bucuruzi na politiki irimo uw’ibihugu bicukura petelori witwa OPEC, Afurika yunze ubumwe, Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu, Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’ibihugu bigize Maghreb.

TAGGED:AlgeriaAmbasadefeaturedKagameRwandaUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Ibipimo By’Imibereho Y’Abatuye Umujyi Wa Kigali Bihagaze
Next Article Ibya Israel Na Syria Byajemo Kidobya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?